Umupadiri w’Umunyarwanda Marcel Hitayezu, uba mu Bufaransa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nk’umupadiri unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, Hitayezu yakunze guhakana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Kamena 2015, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zisaba ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera muri Paruwasi yabagamo ya Mubuga, mu Karere ka Karongi.
Hatitawe ku bindi byemezo byari byafashwe birimo icy’urukiko rw’ubujurire rwa Poitiers muri Nyakanga muri 2016, rwari rwashyigikiye ko Padiri Hitayezu yoherezwa mu Rwanda.
Muri 2016 ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze kumwohereza ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora hagati ya tariki ya 10 na 14 Mata 1994.