U Rwanda rushyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye CUBA bivanwaho

U Rwanda rwijeje Repubulika ya Cuba ko ruri mu bihugu byo ku isi bishyigikiye ko ibihano Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye icyo gihugu bimaze imyaka 60 byakurwaho.

Iyi ni imwe mu ngingo zigize ibiganiro Perezida wa Sena Dr.Kalinda Francois Xavier yagiranye na Visi Perezida Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa mbere bikaba byibanze ku mubano w’u Rwanda na Cuba umaze imyaka irenga 40.

Visi Perezida wa  Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa yabwiye itangazamakuru ko yazanye intashyo z’inteko ishingamategeko y’igihugu ku y’u Rwanda n’iz’abanya Cuba ku banyarwanda

Tariki ya 14 Nzeri 2023 u Rwanda na Cuba bagiranye  amasezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Icyo gihe umukuru w’igihugu yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bari mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere hamwe n’u Bushinwa.

Nyuma y’ibiganiro na sena y’u Rwanda, visi perezida wa CUBA yanabonanye na perezida Paul Kagame mu biro bye

Tito DUSABIREMA