Kayonza: Hafunguwe uruganda rutunganya urwagwa rwa bitoki

Abahinzi b’ urutokoki mu karere ka Kayonza bavuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku musaruro wabo wapfaga ubusa ndetse bagashimangira ko bizabafasha kunywa inzoga zujuje ubuzirangenge.

Iyo uri hafi muri ako gace, wumva amajwi y’imashini z’uruganda  ‘Rugali agroprocessing’ ziri mu mirimo yo gutunganya urwagwa.

Simparikubwabo Jean Baptiste ni umukozi muri  uru ruganda ushinzwe kugenzura uko rutunganya urwagwa.

Aha arasobanura byinshi ku mikorerere y’izi mashini.

Ati “ Imashini ya mbere yakira imineke ikayisya. Yamara kuyisya hagakurikiraho imashini ikamura cya gikoma cyavuye muri bya bitoki, ubwo iyo mashini ni ishinzwe gutandukanya umutobe n’ibikatsi. Iyo bimaze kuva aho ngaho rero, tuwushyira mu matanki meza rero afite isuku, ubwo tugateka uwo mutobe.”

“ Iyo tumaze guteka umutobe nibwo twongeramo amasaka, ariko mbere yo kuwuteka dushyiramo n’amazi. Rero iyo tumaze gushyiramo amasaka duhita tuwushyira aho dutarira, kugira ngo uze guhinduka urwagwa.”

Abahinzi b’urutoki mu karere ka Kayonza ndetse n’aka Rwamagana bihana imbibi, bavuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku bahinzi bagwaga mu gihombo bitewe no kubura aho bagurisha umusaruro wabo.

Umwe yagize ati “ Abantu bahinga ibitoki bizabafasha cyane. Abantu bahinga imbihire bizabafasha kubera ko, niba ibitoki babibunzaga hano n’amagare babijyana i Ntunga, ni ukuvuga ngo bazabijyana i Kayonza, babijyane ku ruganda.”

Undi yagize ati “ Bizadufasha kongera isoko ry’umusaruro ukomoka ku rutoki, ndetse no kuzamura umuhinzi.”

Mulisa John Bosco umunyamuryango w’iyi koperative yashinze uru ruganda, avuga ko bashyinze uru ruganda bagamije gukemura ikibazo cy’abahinzi b’urutoki babura isoko rihagije, asaba abahinzi kubyaza umusaruro uru ruganda bakarushaho guhinga ibitoki byinshi kandi byiza.

Ati “ Twumvaga dushaka gushakira isoko ryo kugurishaho umusaruro wabo, ariko nabyo na none, ni uko hakomeje kugaragara ikibazo cy’uko abaturage mu gihugu banywa inzoga zitatunganyijwe neza, ku buryo warebaga n’ubuzima bw’abaturage bugenda bwangirika.”

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amakaziye ibihumbi 3 ku munsi. Didace Niyibizi.

Abajyanaga ibitoki i Ntunga bavuga ko bibagabanyirije igihombo

Didace Niyibizi