U Rwanda na Kongo Kinshasa byemeye guhosha icyuka k’intambara

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi.

White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize no ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ku wa kabiri, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Haines n’itsinda bari kumwe bari mu Rwanda kuri icyo cyumweru, baganira “ku buryo bwo guhosha ubushyamirane no gucyemura impamvu shingiro z’uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DRC”.

Mu itangazo, White House yagize iti: “Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi”.

Amerika ivuga ko izo ngamba zishingiye ku byemejwe mbere, byo muri gahunda ya Luanda na Nairobi, byafashijwemo n’abaturanyi b’ibyo bihugu.

Leta y’Amerika ivuga ko yakiriye neza izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana.

Ibiro bya Perezida wa DR Congo na byo ku wa kabiri byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa mbere Tshisekedi na Haines bagiranye ibiganiro by'”amasaha arenga abiri” ku mutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Nta cyatangajwe nyirizina kuri izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata.

Ariko kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, ari na wo ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangajeho iby’inama yagiranye na Haines, igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare ku bijyanye n’umutwe w’inyeshyamba w’Abanyarwanda urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, ikirego ubwo butegetsi buhakana, bukongeraho ko FDLR yacitse intege binyuze mu bikorwa bya gisirikare ingabo z’u Rwanda na FARDC bakoranye mu gihe cyashize byo kurwanya uwo mutwe.

Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga X, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:

“Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesheje buri musirikare wese, ipeti yaba afite iryo ari ryo ryose, ko bibujijwe mu buryo bukomeye kandi buzira inenge kugirana [umubano] cyangwa kuvugana, ku mpamvu iyo ari yo yose, na […] FDLR.”

Gen Maj Ekenge yongeyeho ko uzarenga kuri iryo tegeko azatabwa muri yombi kandi ko “azahura n’imbaraga z’amategeko nkuko bijyanye n’ibiteganywa mu mategeko n’amabwiriza bikurikizwa mu ngabo zacu”.

Leta ya DR Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ukorera mu burasirazuba bw’igihugu, ikirego u Rwanda ruhakana.

Mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye n’ibitangazamakuru France 24 na RFI, ubwo yari abajijwe niba kuri we afata ko Perezida Kagame ari we “muyobozi nyakuri wa M23”, Tshisekedi yasubije ati: “Rwose”.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’ubutasi bw’Amerika rubaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuganye kuri telefone na Kagame na Tshisekedi.

Icyo gihe yabasabye gukura abasirikare ku mupaka, mu guhosha umwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Runabaye mu gihe hasigaye ukwezi ngo habe amatora ya perezida muri DR Congo ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza (12).

Tshisekedi yavuze ko bitazashoboka ko ayo matora aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye uharangwa.

Imirwano yongeye kubura mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru guhera mu ntangiriro y’Ukwakira (10), hagati ya M23 n’ingabo za DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.

Hari nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

BBC