DIAMOND NA ZUCHU BATANDUKANYE NYUMA Y’IMYAKA 6 MU RUKUNDO.

Nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zivuga ko ishyamba atari ryeru mu rugo rwa Diamond na Zuchu kuri ubu uyu mugore yamaze gutangaza ko batakiri kumwe ndetse ko batangiye inzira yo gushaka gatanya.

kuri iki cyumweru tariki 12.07.2026,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Zuchu yagize ati”Mbamenyesheje ibi n’umutima uremerewe. Nyuma y’imyaka itandatu turi kumwe, nahisemo kwibanza no kwiyitaho. Njye na Naseeb Abdul twaratandukanye kandi turi mu nzira za gatanya.”

akomeza agita ati: “Nifurije uwahoze ari umukunzi wanjye Naseeb Abdul n’umuryango we ibyiza byose. Kuri ubu ngiye gufata umwanya wo gukira ibikomere, kwita ku buzima bwanjye no gushyira imbaraga mu muziki wanjye. Twagerageje gukomeza urukundo rwacu ariko Imana igira imigambi yayo, kandi nta kundi nabigenza uretse kubyemera. Ubu ni ubuzima.”


Nyuma yo kwandika ubu butumwa abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge zivanze n’agahinda aho bibazaga niba koko ari ukuri cyangwa ari inkuru z’ibihuha zisanzwe zikoreshwa n’abiganjemo abahanzi iyo hari igikorwa bitegura gushyira hanze,gusa nanone bakagaragaza ko yaba ari inkuru ibabaje kuko iyi ari imwe muri couple zari zikunzwe muri aka karere.

Diamond na Zuchu bamaze imyaka 6 bakundana nubwo batakunze kubyerura ngo babishyire ku mugaragaro mu myaka yabanje gusa urukundo ntirwihishira rwaje kubatamaza inkuru iba kimomo ndetse na ba Nyir’ubwite barabyiyemerera.

Muri ubu butumwa bwo gutandukana Zuchu yirinze kuvuga icyo bapfuye ndetse na Diamond kugeza ubu ntacyo aratangaza.
Zuchu yifurije Diamond n’umuryango we amahirwe,agaragaza ko nubwo ari icyemezo kitamworoheye ariko ari amahitamo y’ubuzima,avuga ko agiye gushyira imbaraga mumuziki we no kwirebaho we ubwe.