Maria Sharapova ari mu Rwanda

Umukinnyi wa Tennis Maria Sharapova watwaye ‘Grand Chelem’ eshanu, akaba yaranabaye na nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ku isi, ari mu ruzinduko rusura u Rwanda kuva kuri iki cyumweru.

Uyu Murusiyakazi w’ikirangirire mu mukino wa Tennis yasuye ingagi zo mu birunga mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Sharapova yerekanye ifoto yishimye, ari hafi y’ingagi za Silverback.

Ati “ Rwanda! Mu rugendo rwa mu gitondo rurimo imvura nyinshi, nabonye ingangi za Silverback.”

N’ubwo urugendo rwe rwo gukina Tennis rwaranzwe n’imvune, Sharapova ari mu bakinnyi b’ibihe byose b’abagore muri uyu mukino, kuko yagiye atsindira nibura igikombe kimwe buri mwaka, kuva mu 2003 kugeza mu 2015; ni agahigo gafitwe n’abantu batatu gusa aribo: Steffi Graf, Martina Navratilova na Chris Evert.

Sharapova n’umuntu wamenyekanye mu mikino usuye u Rwanda nyuma ya myugariro w’Arsenal David Luiz uherutse kuhatemberera mu kwezi gushize.