Tanzania: Minisitiri w’Intebe Ngirente mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gusezera Perezida Magufuli

Minisitiri w’intebe Edouard NGIRENTE yahagarariye u Rwanda mu muhango wo gusezera  Perezida John pombe Magufuli uherutse kwitaba Imana azize indwara y’umutima, nk’uko byatangajwe na Samia Suluhu Hassan, wahise amusimbura.

Ni umuhango uri kubera i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzania.

Mu ijambo rye, Minisitiri Ngirente yagaragaje ko mu izina rya Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ahumurije abanya-TAnzania kandi yifatanyije cyane na Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania muri ibi bihe byo Kubura umuyobozi wakundaga Igihugu ari we Perezida John Pombe Magufuli.

Abandi bitabiriye uyu muhango  barimo Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe bamaze kugera muri Tanzania gusezera bwa nyuma kuri Magufuli.

Ibiro bya perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo byatangaje ko nawe uyu munsi yageze i Dodoma muri uwo muhango, ubera ku rubuga rwa Jamhuri i Dodoma.

Abakuru b’ibihugu birimo Kenya, Zambia, Morocco, Namibia, Malawi na Botswana nabo bari mu bitezwe i Dodoma uyu munsi.

Abandi bategerejwe ni visi perezida w’u Burundi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola n’intumwa z’imiryango y’ibihugu Tanzania ibamo nka SADC na EAC.

Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.