Nyagatare: Rurageretse hagati ya Gitifu n’Umuturage bapfa isake

Umuturage witwa Dawidi BASANGIRA utuye muri santere ya Mimuli mu karere ka Nyagatare aravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli  Emmanuel BANDORA bari baturanye, isake ye yagiye gutorera mu rugo rwe  ibuze amuca ibihumbi 10, yaje kuboneka nyuma y’icyumweru arayitwara, ntiyamusubiza amafaranga ye.

Abaturage  bazi iby’iki kibazo barabyemeza bagasaba ko yarenganurwa.

Emmanuel BANDORA kuri ubu bimuriye mu murenge wa Kiyombe aravuga ko yamurihishije inkoko ye  nk’ibisanzwe, ngo kuba yarabonetse nyuma ntacyo abivugaho.

Kanda muri video ukurikire inkuru irambuye