Itsinda ry’Abadepite 8 baturutse muri Ghana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, aho bari mu rugendo rugamije gusangira ubunararibonye.
Aba badepite bavuga ko kuba u Rwanda rufite Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari kimwe mu byo barwigiraho kuko bituma buri mutwe wa politiki ugira amahirwe yo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, yari yitezweho kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi muri Nyakanga 2022.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo ,Depite Nabahire Anastase avuga ko ibiganiro na nagenzi babo bo muri Gahana byanagarutse k’ukubasonanirira ibijyanye na Demokarasi mu Rwanda, cyane cyane ibijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika,basobanurirwa impamvu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatowe hafi ijana ku Ijana mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka aho yagize amajwi 99.18%
Muri Nyakanga 2022 Inteko zombi Gahunda zo kongerera Abadepite ubumenyi, harimo gukora ingendoshuri abo mu Rwanda bagasura abo muri Ghana n’abaho bagasura abo mu Rwanda, inama, amahuriro, amahugurwa n’ibindi bikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire aho muri Kamena 2022, Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA Rwanda) n’icyo muri Ghana basinyanye amasezerano ku bufatanye ajyanye n’ubufatanye bwo gukora imiti n’inkingo, mu rwego rwo gutegura FDA Rwanda kugera ku cyiciro cya 3 no guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu byombi.