Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramaganira kure bamwe mu baturage bo mu kiciro cya mbere babangamira bagenzi babo bitwaje ko nta mitungo bagira yo kuriha ibyo bangirije.
Ibi iyi minisiteri ibitangaje nyuma y’uko hari abaturage beruye, bakavuga ko hari abo mu kiciro cya mbere babambura utwabo, bitwaje ko ari abakene, bakigaba bagokora ibikorwa by’urugomo bigamije kwibonera amaronko.
Ngo babishongoraho bavuga ko ntacyo babakuraho, ndetse ko bamenyereye ubuzima ubwari bwose, ko badatinya no muri gereza
Umwe yagize ati “ Bibaho, cyangwa nk’ubu akaza akakwiyenzaho akagukubita ibuye, ngo njyewe se ubundi urankoraho iki? Kandi koko wamureba… ati uriwe n’imbwa caho ugende. Bakandamiza abo hejuru, ati njye nta kintu uri bunkoreho. Ati ubundi se arandega ankureho iki?”
Undi agira ati “ Nteka resitora inaha, ariko abantu bo mu kiciro cya mbere baratubangamiye cyane rwose. Araza akarya ukamwarurira nk’uwufashe amafaranga, yarangiza agacaho akagenda, ati urankoraho iki? Yamara kugenda nk’uko, nta kintu wamukoraho.”
Ngo iyo bagiye kubarega mu nzego z’ibanze , ngo ntacyo babatwara. N’abo bafashe, nyuma y’igihe bakabarekura, bakababwira ko aribo babarebera umunsi ku wundi, bityo ko ntawe ugomba kugira icyo abakoraho.
Aba baturage bashimangira ko aribyo bibatiza umurindi wo gukomeza ibi bikorwa by’urugomo bitwaje ko barengerwa na leta. Barasaba ko bangenzi babo bo mu kiciro cya mbere nabo bajya babahanwa nk’abandi.
Hari uwagize uti “ Umuntu wo mu kiciro cya mbere araza ati ndakumena umutwe, ntacyo uri bunkureho. Kandi wowe wakora ikosa akakwitendekaho, ukamuriha… Icyo dusaba leta yadukorera, nibarebe itegeko rihana abantu bo mu kiciro cya mbere.”
Undi ati “ Nta muntu wo mu kiciro cya mbere bajya bafunga. Kuko ugera no ku murenge cyangwa ukagera no ku kagali, bakavuga bati umuntu wo mu kiciro cya mbere ni uwa leta. Abaho ku bwacu, arya ku bwacu, (bati) nta kintu twebwe twamukorera, kuko aritwe tumutunze.(Bati) ahubwo urege twe.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irabyamaganira igaragaza ko ibyiciro by’udehe bitashyiriweho kwigomeka.
Umunyamabanga wa Leta muri Miniteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Mukabaramba Alvera avuga ko abayobozi bagakwiye kuyobora abaturage kwikura mu bukene, aho kubarengera mu bikorwa by’urugomo.
Ati “ Ntabwo ushyiraho ikiciro kugira ngo umuntu yigire kagarara cyangwa yigire ikigomeke… n’abayobozi bumva batabahana, ntaho bihuriye no kuva mu kiciro cya mbere ujya mu kindi. Hari gahunda yo gutera imbere no gukora, ariko hari na gahunda irebana n’umutakano muri rusang, ntabwo wateza umutekano mucye ngo ntibagukoreho ngo uri mu kiciro cya mbere. Nta n’aho bihuriye.”
“N’abo bayobozi bumva ko ntacyo babakoraho, nta n’ubwo ari byo. Ahubwo bagomba no kubayobora mu bintu byose.”
Magingo aya leta y’ u Rwanda iracyagendera ku byiciro by’ubudehe bimaze inyaka ine.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abaturage bari mu bukene bukabije bari kuri 16%.
Aba bashyiriweho uburyo butandukanye bwo kwikura mu bukene burimo kubahangira imirimo muri gahunda ya VUP n’ubundi bufasha butandukanye kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Ntambara Garleon