Kudakoresha ikoranabuhanga, intandaro yo guhomba kwa zimwe muri SACCO

Abagana Koperative zo kuzima no kugurizanya zizwi nk’imirenge SACCO bakomeje kuzamura amajwi bavuga ko batabona serivisi zinoze kubera kudakoresha ikoranabuhanga.

Kimwe mu byo banenga ni uko badashobora kubitsa no kubikuza aho ari ho hose mu gihugu.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative bwabwiye itangazamakuru rya Flash ko idindira ry’umushinga wo gushyira ikoranabuhanga muri za SACCO waturutse kuri Kompanyi y’Abanyakenya yatsindiye iryo soko ariko ikaza kunanirwa.

Iterambere ry’ikoranabuhanga mu bihe bya none niryo abagana koperative zo kuzigama no kugurizanya imirenge SACCO baheraho, bashengurwa no kuba magingo aya badashobora kubitsa, kubikuza cyangwa kubona izindi servisi ubu zitangwa n’ibindi bigo by’imari byifashishije ikoranabuhanga.

Kamango Romeo akorana n’umurenge SACCO Kimihurura yagize ati “Iyo ufite ikoranabuhanga ni nka Banki ugendana ushobora kubikuza, ushobora guhererekanya amafaranga kuri telefoni, kugura ikarita n’izindi serivisi nko kwishyura amazi n’umuriro.”

Uwifashije Drocelle nawe afite Konti muri SACCO ya Kimihurura we ati “Nyine byaba ngombwa ko ahongaho haba hari konti nakenera kubikuza  nkabikuza bitabaye ngombwa ko njya aho nafungurije konti.”

Imbogamizi zituruka ku kudakoresha ikoranabuhanga mu mirenge SACCO zinashimangirwa n’abacungamutungo b’abaya ma koperative.

Kuba badashobora kugenzura imari mu buryo bwihuse no kuba badahaza ibyifuzo by’abakiliya ni zimwe muri zo. Nsengiyumva Simon  ni umucungamutungo wa SACCO icyerekezo Kinyinya.

Ati “Kuba tudakoresha ikoranabuhanga bitubereye imbogamizi kuko ntabwo ubona neza ishusho y’umutungo umunsi ku munsi cyangwa isaha ku yindi kandi n’abanyamuryango ntibabikunze aho bari hose hari SACCO.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative kivuga ko nyirabayazana w’idindira ry’umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu mirenge SACCO, rifite umuzi kuri Kompanyi y’Abanyakenya yari yahawe isoko mu myaka 4 ishize ariko ntishobore gukora ibyo yari yiyemeje.

Prof HARERIMANA Jean Bosco ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative.

Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2015 kugera iki gihe, hatanzwe isoko ritsindirwa na Kompanyi yo muri Kenya hanyuma biza kugaragara ko yabeshye itashoboye kugera kubyo yari yatubwiye kuko bari bavuze ko mu myaka ibiri izaba yagejeje ikoranabuhanga ku mirenge SACCO yose.”

Nyuma y’amakosa y’iyo Kompanyi y’Abanyakenya leta yafashe icyemezo cyo gukoresha abahanga mu ikoranabuhanga b’Abanyarwanda ngo ngo abe ari bo bazafasha gushyiraho uburyo imirenge SACCO izakoresha ikoranabuhanga,gusa nan’ubu nta gihe kizwi Imirenge SACCO izaba yatangiye gukoresha ikoranabuhanga. Prof HARERIMANA Jean Bosco.

Yagize ati “Mu kwezi kwa Gatanu itsinda rya MINECOFIN  na RCA ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu bahuriye hamwe kugira ngo bakore Porogaramu ya mudasobwa kandi koko isubiza ikibazo cy’ikoranabuhanga muri SACCO,uyu munsi hari ikipe yagiye kuturebera igihe bizatwara.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative cyemera ibihombo by’imirenge SACCO bituruka ku kuba idakoresha ikoranabuhanga. Birimo amakosa akorwa n’abakozi mu kwandika imibare ku mafishi baba abayakora nkana cyangwa abibeshya.

Tito DUSABIREMA