Ciiza Hussein yahishuriye bagenzi be ibanga ryo gutsinda Mukura yahozemo

Mugabo Ciiza Hussein yabwiye bagenzi be bakinana muri Rayon Sports ko kubanza kubaha Mukura no kuyisatira cyane arirwo rufunguzo rwo kuyikuraho amanota 3 mu gihe aya makipe yombi yitegura guhura kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.

Ibi Hussein Ciiza yabivuze nyuma y’imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports bakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza bitegura kwakira kwakira Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ciiza Hussein yagize ati “Mukura ni ikipe bagomba kubaha, ikina umupira wo hasi kandi bagakinisha imbaraga. Rero nabwira bagenzi banjye dukinana muri Rayon Sports ko tutagomba kubaha umwanya na mutoya, ko tugomba kubasatira cyane tukababuza guhuza umukino wabo.”

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gushyira igitutu kuri APR FC iyiri imbere ho amanota atatu, mbere y’uko aba bombi bihurira tariki 21 Ukuboza ubwo imikino ibanza izaba isozwa.

Si umukino wa Rayon Sports na Mukura wonyine uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kuko kuwa Gatandatatu Police Fc izaba yasuye Kiyovu Sports ku Mumena mu gihe APR FC iyoboye urutonde kugeza ubu izaba yagiye mu Bugesera gusura Heroes FC.

Uko imikino yose y’umunsi wa 14 iteganyijwe;

Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukuboza, 2019

Gasogi United vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)

Heroes FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Mumena)

Ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 15, 2019

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)

Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)