Yolande Makolo yanenze Human Rights Watch yongeye kwifatira mu gahanga u Rwanda.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda madame Yolande Makolo akoresheje urubuga rwa X rwahoze ari Twitter yavuze ko umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch washize isoni,ashimangira ko ukomeje inzira wihaye yo guharabika u Rwanda muri za raporo zawo.

Kuri iyi nshuro uyu muryango wacanye umubano n’u Rwanda wavuze ko Kigali ikurikirana no hanze y’igihugu abatavuga neza ubutegetsi bakicwa.

Mu butumwa bwa Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rutazacibwa intege n’abarajwe ishinga no kuruharabika badashobora kubona nibura ikintu na kimwe iki gihugu cyakoze mu myaka 29 ishize habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

U Rwanda rushinja uyu muryango ukorera muri Amerika kubogama muri za raporo utanga ahanini ugendeye ku makuru uhabwa n’abasanzwe baharabika igihugu.