Uganda yemereye abakobwa b’imyaka 15 gukoresha uburyo bubarinda gutwara inda

Ubutegetsi muri Uganda bwemereye abana b’abakobwa kuva ku myaka 15 gufata uburyo bwose bubarinda gusama inda z’imburagihe

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibiganiro n’ishami rya Loni rishinzwe abaturage ryumvikanye na Kampala ko hakwiye uburyo burinda abana b’abakobwa inda z’imburagihe zibavana mu mashuli hakiri kare.

Umwe mu bategetsi muri ministeri y’ubuzima muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko kwemerera aba bana b’abakobwa gukoresha uburyo bubaridna gusama no kumenya amakuru y’ubuzima bw’imyemerere ari ukubahiriza neza neza uburenganzira bwabo kuri iyi ngingo

Uyu utegetsi avuga ko iyi gahunda izagabanya abana bataga amashuli kuko batewe inda imburagihe.

Icyakora abanyamadini bavuze ko batanyuzwe n’uyu mwanzuro kuko bigiye guha urwaho abakiri bato umwanya wo gusambana cyane ntacyo bikanga kuko ahanini abari muri iyi myaka batinyaga gutwara inda.

Aba banyamadini baravuga ko kurinda gusama byakigishijwe abana nk’abashakanye kuko n’ubundi abana ntibemerewe gusambana, ariko ngo nta kundi ubusambanyi buhawe intebe ku mugaragaro nta uzongera gutinya icyaha.

Muri iki gihugu nibuba 98% by’abaturage bemera Imana, akaba ariyo mpamvu hatumvikana uko ijwo ry’abanyamadini ryatsinzwe n’iryabanya politiki.

Kiliziya gatulika ya Ugand ango yakunze kugaragaza ko idashyigikiye bane ibi bintu ariko birangiye leta irushije imbaraga abandi baturage.

Iyi ngingo yo guha uburyo burinda gusama abana b’abakobwa bo mu kigero nk’iki mu Rwanda yagiweho impaka kugera ubwo isubijwe mu kabati.