“Nta muyobozi ukwiye guca amaterasi yangije imyaka y’abaturage”,Min. Musafiri.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Ildephonse Musafiri yabwiye inteko rusange y’abadepite ko umuyobozi mu nzego z’ibanze utegeka ko ubutaka bw’umuturage bucibwamo amaterasi y’indinganire bikangiza imyaka y’umuturage abihanirwa.

Ni nyuma y’aho abadepite basanze hari aho amaterasi y’indinganire yaciwe ariko akangiza imyaka y’abaturage Kandi ntibishyurwe.
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri yitabye inteko rusange y’abadepite kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Ildephonse Musafiri yabwiye inteko rusange y’abadepite ko mu gihembwe cy’ihinga 2024 A ubutaka bwose bwera bugomba guhingwaho imyaka yera vuba.
Umuturage ufite ubutaka bushobora guhingwaho ariko akaba adafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro ubwo butaka,buzahabwa abafite bushobozi bwo kububyaza umusaruro ariko nyirabwo ntagire icyo ahabwa gusa buzakomeza bube ubutaka bwe.