Nyuma y’uko hatangajwe imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura, gusibiza, kwirukana ndetse no guhindurira ishuri abanyeshuri mu byiciro binyuranye.
Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru yatangajwe kuwa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, igaragaramo umwanzuro uvuga ko bidakwiriye kwimura abanyeshuri badafite amanota ahagije.
Nyuma y’iyo myanzuro, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutumura, yandikiye abayobozi b’uturere twose, abasaba gutangira gukurikiza amabwiriza mashya agenga uburyo bwo kwimura abanyeshuri, kubasibiza, kubirukana ndetse no kubahindurira ishuri.
Muri ayo mabwiriza, hagaragaramo ko hagiye gushyirwaho akanama gashinzwe kwimura,gusibiza no kwirukana abanyeshuri ndetse bakanagaragaza uburyo bizajya bikorwamo hashingiwe ku byiciro abanyeshuri bigamo.
Mu ibaruwa Minisitiri Mutimura yandikiye abyobozi b’uturere, yagize ati “Nshingiye ku mabwiriza agenga kwimura, gusibiza, kwirukanwa no guhindurirwa ikigo ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 21 Gashyantare 2020,ndasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhagarika imigirire yo kwimura abanyeshuri badafite amanota abemerera kwimuka ahubwo bagashyirwa ingufu mu buryo bwo kwimura abanyeshuri babifitiye ubushobozi hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi ku nzego zose z’imyigire”.
Umwanzuro wa 10 w’umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ugira ti “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi”.