AMAFOTO: Umuhango wo gushyingura Kizito Mihigo waranzwe n’ikiniga kuri benshi

Mu muhango wo GUSHYINGURA Umuhanzi Kizito Mihigo wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Gashyantare , 2020 witabiriwe n’abantu benshi baranzwe n’ikiniga barimo abahanzi,umuryango we n’inshuti.

Imihango y’ibanze yatangiye, imodoka itwaye umurambo wa nyakwigendera iva Kacyiru, yerekeza mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’umubyeyi we niho abo mu muryango we, n’inshuti bamusezeraho.

Abo mu muryango wa Kizito Mihigo batangaje ko nta foto yemewe gufatirwa mu nzu, cyakora hanze gufotora biremewe, saa 10h00 a.m, bari gusezera kuri nyakwigendera.

Ku itangazamakuru ntibyari byoroshye kubona amafoto akenewe ku bw’abantu benshi bari bahari.

Mu gihe cya Missa, nyina wa Kizito Mihigo yahamagariye abantu kurangwa n’imbabazi mu migirire yabo ya buri munsi.Ati “Umwana wanjye yigishaga imbabazi no kubabarirana. Nanjye nta kindi narenzaho.”

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Tariki 17 Gashyantare 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo itangajwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo rigira riti “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.” 

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi 2018 ararekurwa nyuma y’imbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.