Twibukiranye ibyaranze ubuzima bw’umuririmbyi Don. William

Donald Ray Williams( uzwi nka Don. William) wabayeho kuva tariki 27/5/ 1939 , akava ku isi y’abazima tariki 8/9/, 2017 yari umuririmbyi mu njyana izwi nka’’ Country music hall of fame” ndetse n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika. Uyu mugabo watabarutse tariki ya 8 z’uku kwezi kwa 9 uyu mwaka , yatangiye umwuga we w’ubuhanzi mu mwaka 1971 aririmba injyana ituje kandi ifite amajwi abaze aho yaje kumugeza mu bahanzi 17 na bakomeye muri iyo njyana ku isi yose.

Igihangange muri Country music 'Don Williams' cyitabye Imana - Teradig News

Uyu mugabo ijwi rye riryohereye amatwi kandi rituje ryumvikanaga muri base, ryaje gutuma uyu mugabo yandika izina bituma ahabwa izina “Gentle Giant”of the Country music, cyangwa se uwo twakita ‘’Uwibigango mu njyana ya country music.

Uretse kuba azwi nk’umuhanzi na none uyu mugabo azwiho kuba yarakoze mu gisirikare cya Leta z’unze ubumwe z’amerika mu gihe kingana n’imyaka ibiri ndetse akaba yaragiye akora n’indi mirimo itandukanye kandi yoroheje bikaba aribyo byamufashaga gukomeza injyana ye.

Donald Ray Williams , yavutse ari umwe mu bana batatu b’abahungu mu mwaka wa 1939 ahazwi nka Floydada, Texas . Ababyeyi ni Loveta Mae( 1914-2007) na James Andrew” Jim William( 1898-1982).

Don Williams passes on – Sunrise

Uyu muhanzi yakuriye mu gace ka Portlanda ho muri Texas aho yaje kurangiriza amasomo ye mu ishuri ryisumbuye rya Gregory-Portland mu mwaka 1958. Nyuma yuko ababyeyi ba William bakoze Divorce bagatandukana, Loveta William yahise ashyingiranwa na Chester Lang ku nshuro ya mbere na ndetse aza kongera gushingiranwa na Robert Bevers ku nshuro ye ya Kabiri.

Tariki ya 20 /7/ 1963 ,nibwo umuvandimwe we mukuru we William Kenneth yapfuye mu buryo bw’impanuka ,ubwo yafataga insinga z’amashanyarazi ku kabona bose,icyo gihe yarafite imyaka 29.

Don William agitangira umuziki yatangiriye mu itsinda rya Pozo-singers, mu mwaka wa 1971 yafashe ikemezo cyo kuririmba wenyine maze atangira kwamamara abifashijwemo n’ijwi rye rya basse-baritone ryakunzwe n’abatari bake ndetse batangira no kumuhimba andi mazina harimo nka Gentle Giant of Country music.

Don Williams - IMDb

Don William akimara gutandukana na Pozo-singers yashushe nk’uretse umuziki kubera akazi yari yarahawe na sebukwe ariko nyuma aza kuwugarukamo.

Mu mwaka wa 1971 uyu mugabo yagiranye amasezerano n’imwe mu nzu zitunganya umuziki ya jack, nyuma y’umwaka umwe gusa asinya andi masezerano n’iyindi nzu itunganya umuziki ya JMI record ariko ayasinya nk’umuhanzi ku giti ke w’injyana za country ndetse aza kuhakorera indirimbo yitwa ’We Should Be Together’’ yakunzwe n’abatari bake .

Iyi ndirimbo yaje kumuha andi mahirwe yo kwegerwa n’izindi nzu zitunganya umuziki aho yahise agirana amasezerano na ABC/Dot Records akaba yarahakoreye indirimbo yitwa “I Wouldn’t Want to Live If You Don’t Love Me.”

Iyi ikaba yarabaye indirimbo ya mbere muri top ten muri Amerika mu gihe kingana n’imyaka icumi.

Don Williams | South Florida Country Music

Mu mwaka wa 1980 nibwo yakoze indi ndirimbo yitwa I Believe in You” yanditswe na Roger Cook na Sam Hogin. Iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe muri Australia, New Zeland na Europe. Indirimbo z’uyu muhanzi ,zikaba ari indirimbo zari zimaze kumenyekana ku isi yose, mu gihe mu bihugu nka UK, Australia, Ukraine, India, Cameroon, Nigeria, Ghana, Kenya, Malawi, South Africa, Sierra Leone and Zimbabwe nibura usanga arizo bicurangira gusa.

Uretse umuziki Don Williams kandi yakinnye n’amafirimi nka Smokey na Bandy II. Mu kwezi kwa 3, 2012, Williams yaririmbye “And So It Goes”.

Mu kwezi kwa werurwe 2016, Don Williams nibwo yatangarije The Pensacola News Journal ko ahagaritse ingendo n’ibitaramo mu rwego rwo kujya mu gihe cy’izabukuru

Nibwo Yagize ati “Ndashimira abafana banjye, inshuti n’umuryango ku rukundo batahwemye kungaragariza n’inkunga bampaye.” Aho yakomeje agira ati” ubu noneho ni igihe cyo kugirango nduhuke ndi mu rugo”

Uyu muhanzi yazize indwara yo kubura umwuka ndetse no guhumeka mu buryo budasanzwe ,urupfu rwe rukaba ruri guhogoza benshi kuko yumvikanye kenshi ahamagarira ibyamamare byose mu muziki gufashanya, akaba afite abantu b’ingeri nyinshi yafashije mu buzima butandukanye, akaba apfuye asize umugore we ndetse n’abana be 2 b’abahungu.

Zimwe mu ndirimbo ze