Polisi ya Ghana yafunze ikigo gitanga amakuru ajyanye n’abatinganyi cyangwa abaryamana bahuje igitsina cyari giherutse gufungurwa mu murwa mukuru Accra, nyuma yuko rubanda icyamaganye.
Mu itangazo Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Ghana wanyujije kuri Twitter riragira riti “Ntabwo tugishobora kugera ku hantu hatekanye hacu kandi n’umutekano wacu urimo gushyirwa ku nkeke. Turasaba imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’inshuti kwamagana ibi bitero n’ibyaha by’urwango turimo guhura nabyo.”
BBC yanditse ko Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo nk’ihuriro ry’imiryango iharanira imibonano mpuzabitsina iboneye kurushaho n’indangagaciro z’umuryango, hamwe n’inama nkuru y’abasenyeri Gatolika muri Ghana, yari imaze igihe isaba Leta gufunga icyo kigo.
Iki kigo cyari cyafunguwe bivuye mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga (fundraising) cyitabiriwe na bamwe mu Badipolomate b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’abo mu bindi bihugu by’amahanga.
Amafoto y’ifungurwa ry’icyo kigo yari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho mu buryo butandukanye.
Ghana ni kimwe mu bihugu 32 byo muri Afurika bigifite amategeko ahana abatinganyi, nk’uko bikubiye muri raporo ya vuba aha y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abatiganyi n’Abafite imiterere y’igitsina itamenyerewe, rizwi nka ILGA, mu mpine y’Icyongereza.