BREXIT: Ko imyaka itatu ishize Abongereza bihitiyemo, kuki ibyo batoye bitaraba?

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeye kongera igihe u Bwongereza bugomba kuba buwuviriyemo kugeza muri mpera za mutarama umwaka utaha.

Ibi bibaye nyamara ubwo Minisitiri w’intebe mushya yarahiriraga inshingano zo kuba umukuru wa guverinoma, yemeje ko azakura u Bwongereza muri EU (European Union)bitarenze tariki ya 30 uku kwezi.

Boris Johnson agisimbura Theresa May nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yararahiye arirenga, avuga bitarenze tariki 31 Ukwakira, igihugu abereye umukuru wa Guverinoma kizaba kitakibarizwa mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU.

Ati “ Ndababwira mwebwe mwese mukidushidikanyaho, nti mwebwe, tugiye gukomeza igihugu cyacu, kandi u Bwongereza buzaba bwavuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitarenze tariki ya 31 Ukwakira.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi umuryango w’ubucuruzi na politiki uhuza ibihugu 28. Ubucuruzi buroroshywa hagati y’ibihugu binyamuryango, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukabaho nta nkomyi.

Ubwami bw’Abongereza bwinjiye muri uyu muryango mu 1973; icyo gihe witwaga ‘Communauté économique Européenne’.

Ubwongereza nibuva muri uyu muryango, buzaba bubaye igihugu kinyamuryango cya mbere kiwuvuyemo.

Amatora ya kamarampaka yabaye mu Bwongereza, byari kuwa kane tariki 23 Kamena 2016, ashaka kumenya icyo abaturage bifuza; niba bashaka kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa kuvamo.

Amatora yarangiyee ari 52% kuri 48%. Mu bantu miriyoni 30 zatoye, 17 zisagaga zatoye BREXIT.

Ko imyaka itatu ishize Abongereza bihitiyemo, kuki ibyo batoye bitaraba?

Byari byitezwe ko uyu mushinga wa BREXIT uba washyizwe mu bikorwa mu mpera z’ukwa Gatatu uyu mwaka.

Iyo tariki yageze nyuma y’imyaka ibiri uwari Minisitiri w’Intebe Theresa May atangije ibiganiro byo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ku ngoma ya May, itariki ntarengwa yo kuva muri uyu muryango yasubitswe ubugira kabiri nyuma y’uko abagize inteko ishingamategeko uyu mushinga bawutereye utwatsi. Hafatwa indi tariki ya 31 Ukwakira.

Minisitiri w’Intebe mushya Boris Joris wavuguruye umushinga, nawe ntazahuza n’itariki ntarengwa yihawe.

Boris ntazahuza n’itariki ya 31 Ukwakira kubera ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Bburayi wemeye ko iyi tariki yakongerwaho amezi, kugeza ku itariki ya 31 Mutarama.

Icyi gihe cyongewe bitewe n’abagize inteko ishingamategeko mu Bwongereza banze gutora umushinga w’itegeko wemerera ubwongereza kuva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi,BREXIT.

Ikintu cya mbere cya kwibuka kuri uyuu mushinga wa Brexit, ni uko ari uwa Theresa May uherutse kwegura ku mirimo ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Icyabaye nk’imbogamizi ku bagize inteko ishingamategeko bitambitse uyu mushinga, ni ikiswe ‘backstop’ cyangwa gahunda yo gukuruho umupaka hagati ya Ireland y’Amajyaruguru na Repeburika ya Ireland.

Bivuze ko kuva u Bwongereza bukiri mu muryango w’Ubumwe u Burayi, buzajya butanga miriyari 39 z’amapawundi buri mwaka,

Ubwongereza kandi buzakomeza kugendera munsi y’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugeza mu mpera za 2020, n’abaturage bari mu bihugu binyamuryango bya EU bazagumana uburenganzira bwo kuba mu bwongereza.