Ubwato bubiri bw’Arabie Saoudite bwagabweho ibitero mu nyanja rwagati

Minisitiri w’Ingufu wa Arabie Saoudite yavuze ko Ubwato bwavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bwagabweho ibitero bukangirika bikomeye.

Igihugu cya Arabie Saoudite cyavuze ko ubwo bwato bwaterewe mu nyanja rwagati ya ‘Méditerranée’ iri mu kigobe cy’Abaperise, ava ku cyambu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akangirika bikomeye.

Hari kumvikana umutekano mucye mu kigobe cy’Abaperise

Ubwato bumwe mu bwangiritse, bwerekezaga muri Arabie Saoudite ngo bufate umuzigo w’amavuta wo gutwara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko Minisitiri w’ingufu muri icyo gihugu, Khalid al-Falih, yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisiteri y’Ingufu, ryatangaje ubwato bubiri muri bune bwavaga ku cyambu cya Fujairah, aribwo bwangiritse.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Ibitangazamakuru byo muri Iran na Liban byatangaje ko ko hari uguturika kwabaye ku cyambu, gusa ubuyobozi bwamaganira ayo makuru kure.

Gusa ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ntibwasobanuye neza niba ari impanuka yabaye cyangwa ari abagabye ibitero kuri ubwo bwato bwa rutura bwikorera imizigo.

Hari amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zaburiye ayo mato ko hari imitwe yo muri Iran cyangwa indi bakorana, ishaka guhunganya umutekano mu mazi yo mu karere, mu gihe Amerika yohereje Ubwato bwa rutura bw’intambara n’indege zikomeye mu kigobe cy’Abaperise ngo ihangane n’icyo yise ubushotoranyi bwa Tehran.

Ubwato bw’intambara bw’Amerika bwikorera indege

Nyuma y’igihe gito Arabie Saoudite isohoye iri tangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yasabye gusobanurirwa byimbitse iki kibazo.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Abbas Mousavi, yumvikanye avuga ko hari amakuru menshi atatangajwe.

Mousavi yavuze ko ari ubugambanyi bufite ababuri inyuma n’abanyamahanga ba kure, bishakira inyungu kugira ngo bateze umutekano mucye mu mazi yo mu karere.

Ibibazo muri aka gace byatangiye mu mwaka wo Perezida Trump yakuye igihugu ayoboye mu biganiro ku ikoreshwa ry’ingufu za ‘nuclear’ mu 2015, hagati ya Iran n’ibihugu by’ibihangange ku isi, agahita anasubizaho ibihano byatumye Iran isubira mu bibazo by’ubukungu.

Mu cyumweru gishize, Iran yavuze ko igiye ko kongera gukaza ikora n’icukurwa ry’ubutare bwa ‘uranium’ mu minsi 60, ibihugu by’ibihangange nibinanirwa kwemeranya ibyo bazayifasha.

Mu ijambo rye, Minisitiri al-Falih yavuze ko ayo mato yagabweho ibitero mu rukerera ryo kuri iki cyumweru.

Leave a Reply