Uganda yatangiye iperereza ku basirikare bane bicaniye muri Somalia

Igisirikare cya Uganda cyatangiye iperereza ku basirikare bacyo  bari mu butumwa bw’amahoro muri  Somalia barasanye hagati yabo, bane bakahasiga ubuzima.

Iri perereza rigamije kumenya impamvu y’uku kurasana kw’abasirikare bakomoka mu gihugu kimwe.

Byatangiye umusirikare umwe arasa  umuyobozi we,  mbere yo kwirasa bose bagapfa.

Amakuru ava i Mogadishu umurwa mukuru wa Somalia, aravuga ko uyu musirikare wari umeze nk’uwataye ubwenge yarakajwe n’umuyobozi we agahita amurasa.

Abandi basirikare bane baguye muri uko kurasana kwabaye kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje.

Brig. Richard Karemire  uvugira igisirikare cya Uganda UPDF, yavuze ko hapfuye  abasirikare babiri gusa, kandi hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu, kuko atahita yemeza ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Richard Karemire

Iri rasana ryabereye ku birindiro bikuru bya AMISOM, umutwe urimo ingabo nyinshi za Uganda kurusha ibindi bihugu.

Imyirondoro y’abarashwe ntiyatangajwe.

Ukurasana mu ngabo za Uganda hagati yazo ntibimenyerewe zaba ziri mu kazi mu gihugu cyangwa mu  butumwa hanze y’igihugu, gusa rimwe na rimwe zumvikana mu kurasa abaturage.

Muri 2016, Sgt Isaac Obua yishe arashe bagenzi be barindwi mu birindiro by’ingabo bya Makindye muri Kampala.

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa 12, Private Isaac Newton Okello yashinjwe kurasa umugore utwite, umugabo we n’umuhungu we mu karere ka Alebtong , akatirwa igifungo cy’imyaka 80.

Muri 2013, umusirikare wa UPDF Sgt Robert Okiror wo muri batayo ya 7 mu karere ka Kisoro, yarashe inshuti ye y’umukobwa n’umukozi nyuma y’intonganya mu rugo.

Muri uwo mwka kandi, Private  Patrick Odoch yarashe abantu 11 hafi y’ibirindiro bikuru bya Bombo, aza gukatirwa imyaka 90 y’igifungo. Mu kwa 12 kwa 2012, Cpl. Herbert Rwakihembo, wo muri Military Police, yarashe ‘fiancé’ we , Irene Namuyaba n’abandi bantu babiri

Leave a Reply