Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wahunze ubutegetsi bwa Magufuli bwana Tundu Lissu yasabye ubutegetsi bushya kwita kubibazo byatumye ahunga akizezwa umutekano we akagaruka mu gihugu.
Ikinyamakuru the Citizen cyanditse ko bwana Tundu Lissu uri mu buhungiro mu Bubiligi yasabye ko yasubizwa imodoka yarimo ubwo yaraswaga muri 2017, agahabwa imishahara ye yahagaze ubwo yahungaga, agakurirwaho ibirego ashinjwa ndetse urubanza rw’abamurashe rukihutishwa, ibi ngo leta ya Perezida Samia Suluhu Hassan niyemera kubimukorera nibwo azagaruka mu gihugu.
Igipolisi muri Tanzania kivuga ko nta gahunda ihari yo kuba uyu munyapolitiki wo mu ishyaka CHADEMA yafungwa uretse ko hari ibyo azabazwa agasobanura gusa.
Kubijyanye no kuba abarashe Tundu Lissu bataraburanishijwe, polisi ya Tanzania ivuga ko ariwe wishe urubanza kuko yanze gufasha uru rwego mu iperereza.
Tundu Lissu wahanganye na perezida Magufuli mu matora yabaye umwaka ushize yarashwe muri 2017 n’abataramenyekanye, ajya kwivuza muri Kenya no mu Bubiligi ahageze yaka ubuhungiro.
Uyu munyapolitiki ariko ibyo asaba ashobora kubihabwa cyane ko perezida uriho ubu Samia Suluhu Hassan azi intambara ze kuko yamusuye aho yari arwariye muri Kenya ubwo yari visi Perezida.
Tundu Lissu avuga ko yifuza ko imfungwa za politiki zose zifungurwa kandi akemererwa gukora politiki mu gihugu.
Igihe ibi bitakubahirizwa ngo nta gahunda afite yo kugaruka.