Abanyarwanda benshi, ubu ntawabashuka ngo abashore mu bikorwa by’amacakubiri –NURC

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagaragaje ko  ubu Abanyarwanda benshi bafite imyumvire isesengura ku buryo badashobora  gushukika ngo bashorwe mu gukora ikibi.

Ibi iyi Komisiyo yabigaragaje ubwo yamurikiraga itangazamakuru igipimo gishya cy’ubumwe n’ubwiyunge

Nyuma ya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi muri  gahunda zigamije kongera kubanisha Abanyarwanda bakunga ubumwe .

Nyuma y’imyaka 27, ubu bushakshatsi burerekana ko Abanyarwanda bunze ubumwe ku gipimo cya  94.7% bavuye ku gipomo cya 92.7% bariho mu 2015 nk’uko raporo nshya y’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bigaragaza.

Mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru, Abanyamakuru bifuje kumenya niba ubumwe n’ubwiyunge buvugwa mu mibare ari nabwo bugaragarira amaso mu muryango Nyarwanda.

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabasubije muri aya magambo.

Ati “Ibi si ibivugwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, biratangazwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ariko  bivuye mu banyarwanda. Ni ibyavuye mu baturage b’ingeri zose mu gihugu hose muri bwa buryo naberetse, buri murenge w’u Rwanda ufitemo ibitekerezo byawo.”

Yunzemo ati “Nibura imidugudu ibiri muri buri murenge, abanyarwanda baragira bati gukura amoko mu ndangamuntu, gukorera mu mucyo, ibiganiro bya ndi umunyarwanda, gutera imbere hitabwa ku banyantege nke, ni uko abanyarwanda babivuga.”

 Igipimo gishya cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kigaragaza ko ubu umubare munini w’Abanyarwanda bamaze kugira imyumvire isesengura ku gipimo cya 97%  ku buryo badashobora gushukika ngo bashorwe mu bikorwa bibi.

3% gasigaye ngo niko gashobora gushukwa kagashorwa mu bikorwa bibi nk’uko Fidèle Ndayisaba yumvikana abisonura.

Yagize ati “Gutekereza imitekerereze isesengura, ese ntawabajyamo ngo abashuke? Niyo mpamvu bitari 100% hari bacye bajya bagaragara, iyo bavuga  nk’ibyo abanyarwanda bagaya bibahangayikishije  nko kuba hari abakwiza ibihuha by’ntambara itanariho, abajya mu mitwe y’iterabwoba  bakayoba bakajyayo, abo ngabo baba babuze imitekerereze isesengura. Ariko abanyarwanda bagashima ko  abenshi babona basesengura bakagaya ikibi bakanitandukanya nacyo.”

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cya 2020 cyakozwe hegendewe ku nkingi 6 kandi yo kwiyumvamo u bunyarwanda kurusha kwibona mu ndorerwamo z’amoko, yazamutse kurusha izindi igera ku kigero cya 98.6%.

Gusa abaturage baganriye n’abashakashatsi ba Komisiyo y’Igihugu  y’Ubumwe n’Ubwiyunge basabye ko abayobozi  bajya bakemura ibibazo  byabo ku gihe kandi  neza, kuko ngo iyo bitagenze bityo  bishobora gukoma mu nkokora  urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Uku niko bwana Fidèle Ndayisaba Umunyambanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge abigaragaza agira ati “Bagaragaza ko iyo  ibibazo bidakemuwe neza cyangwa ngo bikemurwe ku gihe ko hari abashobora  kubyitiranya  n’ivangura  no kwimwa  amahirwe  muri cya gisobanuro twavuze  cy’ubumwe n’ubwiyunge mu guhabwa amahirwe angana.”

N’ubwo raporo nshya y’igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, igaragaza ko hari urugendo rukomeye rumaze kugerwaho mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge, ngo haracyakenewe imbaraga kugira ngo Abanyarwanda baharanire kugera ku kigero cy’100% mu bumwe n’ubwiyunge.

Daniel Hakizimana