Trump yitandukanije n’abavuga ko Leta ye ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Rouhani

Mu ruzindiko yagiriye mu Buyapani, Perezida Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyabani Shinzo Abe, ko ashigikiye umugambi w’Ubuyapani w’ibiganiro na Iran, n’ubwo hari kuvugwa umwuka utari mwiza hagati yayo n’Amerika.

Perezida Donald Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidashaka gukuraho ubutegetsi muri Iran. Yabitangaje kuri uyu wa mbere, mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe, wemeye guhuza ibi bihugu byombi mu biganiro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere,Trump yagize ati “ Ntituri gushaka gukuraho ubutegetsi, nta n’ibitwaro by’ubumara dushaka. Ahubwo twizeye ko tuzumvikana na Iran.”

Ibibazo hagati y’Amerika na Iran byahinduye isura ubwo Leta ya Washington yohereje ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu karere Iran iherereyemo, gusa Trump yavuze ko abantu batakombye kugira impungenge ko hashobora kubaho ubushyamirane bwa gisirikare.

Trump ubwo yari yicaranye na Abe, yabwiye abanyamakuru ko nta muntu n’umwe ushaka kubona ibintu biteye ubwoba biba.

Perezida Trump, yabaye umuyobozi w’amahanga ubonanye n’Umwami w’Abami w’Ubuyapani mushya Naruhito, mu ruzinduko rw’akazi rwibanze cyane ku bibazo by’ubucuruzi na gahunda za Koreya ya Ruguru.

Umwami w’Abami Naruhito n’Umwamikazi Masako basuhurije Perezida Trump mu ngoro y’ubwami mu murwa mukuru w’Ubuyapani Tokyo, mu birori bimuha ikaze. Ni ibirori byanerekanywe kuri televisiyo y’igihugu ubwo byabaga.

Umwami Naruhito yicaye ku ntebe y’Ubwami kuwa 1 Gicurasi uyu mwaka, aba intangiriro y’imyaka yiswe iya “Reiwa” cyangwa imyaka y’amahoro meza.

Trump yasoje icyumweru akina umukino wa golf na Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

Leave a Reply