Tanzania: Ubwisanzure muri politiki bugeze aharindimuka

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko atazemera abategetsi mu nzego zibanze batowe mu matora yabaye ku cyumweru gishize.

Aya matora ikinyamakuru The Citizen cyandika ko ishyaka riri ku butegetsi ryikubiye imyanya hafi ya yose mu nzego z’ibanze kuko ryagize amajwi 99.9%

Ishyaka Chadema rimwe mu makuru atavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko aya matora yari ikinamico cya CCM riri ku butegetsi.

Yaba Chadema na CUF buri rimwe ryahawe umudugudu muri aya matora, ariko abakuru mu mashyaka bavuze ko aba batowe bari ibyitso by’ishyaka riri ku butegetsi batabemera nk’abanyamuryango babo.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki muri Tanzania baravuga ko ubwisanzure bwa politiki mu gihugu buri aharindimuka ku ngoma ya Magufuli.