Uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi mu gihugu David Pulkol yavuze ko politiki y’umukandida umwe rukumbi yishe domokarasi mu gihugu kitwa ko cyemera politiki y’amashyaka menshi.
Ikinyamakuru Chimp reports cyanditse ko uyu mugabo yavuze ko ubundi mu ishyaka ababishaka bose bagakwiye kujya bahaguruka bakagaragaza ubushake bwabo, ariko ngo ikibazo gihari ni uko ugerageje kwereka perezida w’ishyaka ko nawe ashaka kuzamuka bimugiraho ingaruka.
Iki kinyamakuru cyandikako David Pulkol yanatunze urutoki ishyaka NRM riri k’ubutegetsi, avuga ko umuntu wese ugerageje kwerekana ko Museveni atari kamara, utishwe ameneshwa akangishwa rubanda.
Uyu muco ngo wanageze mu yandi mashyaka, urishinze aba yumva ariwe shyaka kurusha abandi bari kumwe. Ingaruka byazanye ngo ni uko bigoye kuzabona usimbura Museveni yaba mu ishyaka cyangwa se ku butegetsi bw’igihugu.