Leta ikoreshe abakozi bacye abandi bajye mu bikorera-Impuguke mu bukungu

Impuguke mubukungu zisanga igihe kigeze Leta igakoresha abakozi bacye abandi bakajya mu rwego rw’abikorera kuko ngo byatuma ubukungu bw’igihugu bwiyongera. Icyakora ngo ikwiye kongera imbaraga mu gufasha urwego rw’abikorera kugirango rutange imirimo kubantu benshi.

U Rwanda ruri gukora amavugurura mu miterere y’ibigo bya Leta azatuma igabanya abakozi mu nzego zimwe mu zindi bakongerwa . Ibi ngo bigamije kunoza ikoreshwa ry’umutungo no kuzamura imitangire ya servise . Gusa ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kizatuma umubare w’abashomeri wiyongera.

Icyakora asesengura iby’ubukungu siko babibo kuko bagaragaza ko bizatuma urwego rwabikorera rwunguka abantu bitewe n’uko hari abakoraga muri Leta bazahita batekereza kwihangira imirimo. Cyane ko ngo n’ubusanzwe Leta iba igomba guha akazi abantu bacye  kandi bashoboye abandi bakajya mu rwego rw’abikorera.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: