Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Urubanza ruregwamo Prince Kid rwasubitswe - FLASH RADIO&TV

Urubanza ruregwamo Prince Kid rwasubitswe

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ari gukorwaho iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Uko urubanza ruri kugenda

Inteko y’urukiko igizwe n’Umucamanza umwe uburanisha uru rubanza, n’umwanditsi w’urukiko.

Ku rundi ruhande hari abashinjacyaha babiri/

Aba bose ni abagore.

 Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu bacye, benshi mu bari ku rukiko ni abanyamakuru.

Umutekano wakajijwe ku buryo uwinjira ku rukiko wese abanza gusakwa.

Mukandekezi Christine, umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, nawe yitabiriye uru rubanza.

Ni mu gihe Miss Iradukunda Elsa nawe afunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza.

Umucamanza yasomye imyirondoro ya Ishimwe, akurikizaho ibyaha bitatu aregwa birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe yemeje ko umwirondoro ari uwe, ndetse ko afite umwunganira.

Icyakora Umwunganiramu mategeko ntaragera Ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Umucamanza yasabye umwe mu bagize umuryango wa Ishimwe kumuhamagara, kugira ngo bimenyekane niba aza kunganira uregwa.

Abacamanza bihaye igihe gito cyo kumutegereza.

Abandi baburanyi bahageze.

Me Nyembo Emelyne Umunyamategeko wa Prince yageze mu rukiko, umucamanza ahita atangiza iburanisha.


Me Nyembo atangiye asaba umwanya wo Kwiga dosiye.

Asabye umunsi cyangwa amasaha 48 yo gutegura dosiye.

Ubushinjacyaha bwemeye ko uwo barega yahabwa umwanya.

Urubanza rurasubitswe, rwimuriwe tariki 13 Gicurasi 2022 saa Tatu za mu gitondo.