Ngoma:Cyasa wari interahamwe nkuru mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo mu bagororwa basabye imbabazi

Abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo na Habimana Emmanuel wamamaye ku izina rya Cyasa wari umuyobozi w’interahamwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo basabye imbabazi ku mugaragaro imiryango y’abo biciye.

Igikorwa cyo gusaba imbabazi cy’abagororwa bagera kuri 16 bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma.

Abagororwa bafataga umwanya bagahagarara imbere y’imiryango y’abo biciye muri Jenoside yakorewe abatutsi, bagasoma urutonde rw’abo bishe n’aho babashyize, bakicuza ibyaha byose bakoze.

Uwitwa Bararwanika Vedatse yahagaze imbere y’abo yiciye agira ati “Naraye nishe abantu babiri, nica uwitwa Kiburugutu, nkaba nsaba imbabazi uwitwa Mukangamije Tasiyana na Dansiyana mwene Sebahungu ndamusaba imbabazi nishe mushiki we, musaza we n’umugore we.”

Umwe muri aba wari umuyobozi w’interahamwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo Habimana Emmanuel wamamaye ku izina rya Cyasa mu bikorwa byo guhiga Abatutsi ngo bicwe nawe yahagaze imbere y’abaturage barimo n’imiryango yahekuye abasaba imbabazi.

Yagize ati “Mu gusaba imbazi icyo binsigira ni uko bituma umutima wanjye uruhuka kandi n’abanyarwanda bakamenya ukuri kw’ibibi nabakoreye.”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwe imbabazi bemeye kuzitanga bagaragaza ko baruhutse intimba mu mutima yo kumenya ababiciye.

umwe muri bo witwa Muyoboke Istapini aragira ati “Nari ndi hano ntazi umuntu wanyiciye ababyeyi ariko kubera ko namenye ko uriya Bararwanika ariwe wishe data, mama n’abavandimwe byanteye akantu keza ku mutima, umutima wanjye uracyeye.”

Bisa n’ibyari urugendo ruruhanyije cyane mu gusaba imbabazi kw’ababagorwa.

Mu myaka 25 ishize bamwe muri aba imiryango yabo bwite ntiyigeze yemera ibyaha bakoze.

Imiryango yabo yari izi ko bafunzwe barengana kuko batababwije ukuri.

Hakizimana Jean de Dieu ni umusore w’imyaka 21 mwene Bararwanika Vedatse ufungungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi nawe wafashwe nka ruharwa mu kwica umubare munini w’abatutsi mu mirenge wa Rukumberi, Sake n’ahandi.

Hashize ukwezi kumwe abwije ukuri umuhungu we amabi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakizimana Jean de Dieu aragira ati “Sinabaga nabihamya kuko yabaga atarabimbwira, ikosa namushinja ni uko atabimbwiye nkarinda ngeza imyaka 21 nta kintu yambwiye.”

Ubuyobozi Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa bugaragaza ko kuba abagororwa bafata umwanya wo kwicuza no gusaba imbabazi abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’ubutwari kubera ko biruhura umutima kuri bose.

Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, CP Kabanda Jean Bosco avuga ko bafite icyizere ko n’abandi batarasaba imbazi bazatera intambwe bakazisaba.

Aragira ati “Guca bugufi hari ubwo bigaragara nk’ubutwari ku rundi ruhande hari ubwo umuntu bimugora guca bugufi ngo avuge cyangwa akore igikwiye gukoreka, ni uguhozaho kugeza ubwo imibare yacu twifuza ku bantu bacu izazamuka ikagera ku ijana ku ijana.”

Magingo aya harabarurwa abagororwa bagera ku   bihumbi 27 bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abamaze gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze bagera ku 1800.

Hari inzandiko zigera ku 6000 z’abamaze kwemera ibyaha.

NTAMBARA Garleon