Hakuzimana ntakiburaniye mu muhezo nk’uko ubushinjacyaha bwabisabaga

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’Ubushinjacyaha ndetse bunatesha agaciro ubusabe bwa Hakuzimana Abdul Rachid ku nzitizi zari zagaragajwe.
Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo basomye iki cyemezo ku nzitizi zari zagaragajwe na Hakuzimana Abdoul Rachid ndetse n’ubushinjacyaha.
Rachid yasabaga urukiko ko ikirego cy’ubushinjacyaha kitakwakirwa, Rachid kandi yasabaga urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe nkuko byakozwe kuri Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse na Isaac Munyakazi wahoze muri Minisiteri y’uburezi.
Yavuze ko Bamporiki na Munyakazi nabo baburanye badafunzwe ibi yabishingiraga ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyo Rachid asaba nta shingiro bifite kandi ibyo bwakoze byakurikije amategeko.
Ubushinjacyaha kandi bwasaba ko urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid rwashyirwa mu muhezo bigendanye n’ibiruvugirwamo kuko byakwangiza umudendezo w’igihugu.
Ni mu gihe Hakuzimana Abdoul Rachid we yasabaga ko urubanza rwabera mu ruhame binagendanye ko ibyo akekwaho yabikoreye ku karubanda.
Urukiko rwarabisuzumye hisunzwe ingingo z’amategeko ruvuga ko Rachid kuba asaba ko uru rukiko rudakwiye kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro bifite bityo urukiko rukwiye kucyakira.
Urukiko kandi ruvuga ko kuba Rachid aburana afunzwe bikurikije amategeko kuko umuntu ashobora kuburana afunzwe cyangwa adafunzwe bityo Rachid yaburana afunzwe.
Urukiko kandi rwavuze ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bw’uko urubanza rwaburanira mu muhezo nta shingiro bifite bityo urubanza rugomba kubera mu ruhame.
Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri.
Ni ibyaha aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ibi byose abiburana abihakana ikindi aburana atunganiwe, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w’igenga.
Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry’uko byagenze.
Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 23/11/2023.