Inzego z’ibanze zasabwe gukurikirana abahabwa ubufasha bakava mu bukene

Guverinoma y’u Rwanda yasabye  inzego z’ibanze gukurikiranira hafi abaturage bahabwa ubufasha bwo  kwikura mu bukene kugirango babukoresheje neza bityo bitume haboneka umubare munini w’abatera imbere bave mu kiciro cy’abafashwa.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura ubukene bukabije bukava kuri 16% buri ho bukagera kuri 0% bitarenze umwaka wa 2024 . Umubare w’abari mu bukene bagomba kuva  kuri 38% bakagera kuri 20% . Ntiharagazwa neza niba mu mwaka umwe usigaye iyi ntego izaba yagezweho ariko igihari ngo ni uko hari imbaraga nyinshi zizshyizwe mu gufasha abakennye. Ibi ngo bigararagari mu ngamba zafashwa muri gahunda y’igihugu  nshya yo kuvana abaturage mu bukene yemejwe umwaka ushize n’inama y’abamanistiri . Harimo ko  abaturage batishoboye bafashwa na Leta bazajya bahabwa byose bakeneye ariko nabo basinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kwikura mu bukene mu rwego rwo guharanira impinduka mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Ibi ariko ngo bisaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’uwahawe ubufasha kugirango abashe kubukoresha neza.

Muri uyu mwaka Guverinoma yagabanyije abo yishyuriraga ubwisungane mu kwivuza  bava kuri Miliyoni ebyiri bagera 180,631 . Guverinoma igaragza ko abo yacukije bateye intambwe igaraga kuburyo bu babasha kwishyurira mitiweri .Ku rundi ruhande ariko hari impungenge ko  ibiza byibasira ahatari hacye mu Rwanda , bituma  abaturage batakaza ubushobozi muby’ukungu bityo ntibabashe kwishyura mitiweri no kubona ibindi byibanze mu buzima.

Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere barebera hamwe uko impande zombi zakorana bya hafi mu ishyirwabikorwa ry’ingamba zo kuvana abaturage mu bukene.