Mineduc yafashe mu mugongo umuryango w’umwana waguye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri 

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yihanganishije umuryango w’umwana witwa Kenny Irakoze Mugabo witabye Imana, azize impanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, yabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

 Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 mutarama 2023, nibwo imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya Path to success yakoze impanuka igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, hakomereka 25.

Mu butumwa  Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Kenny Mugabo, yifuriza umuryango we gukomera muri ibihe.

Yagize ati “Tubabajwe bikomeye no kubura umwe mu bana bakoze impanuka ejo mu gitondo y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri rya Path to success, Kenny Irakoze Mugabo. Twifurije umuryango we, inshuti n’abanyeshuri bagenzi be biganaga kwihangana no gukomera. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yabwiye IGIHE ko Kenny Irakoze Mugabo yitabye Imana, akaba yari arembye cyane ndetse ko banabanje kumwongerera amaraso ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

SSP Irere yakomeje avuga ko abandi bana ‘abenshi batashye uriya witabye Imana ari we wari urembye cyane’.

Kenny Irakoze Mugabo, yitabye imana afite imyaka 12, akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu ku ishuri rya Path to Success.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.

SSP Irere yavuze ko byatangiye bumva imodoka isa n’izengera mu muhanda. Yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.