Rutsiro: Basanga imirindankuba ihenze ugereranyije n’ubushobozi bwabo

Bamwe mu batuye mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’iburengerazuba bavuga ko bazi neza akamaro k’umurindankuba ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kuyigura bagasaba Leta ko yagabanya ibiciro cyangwa ikajya ibunganira.

Ni ikibazo bagaragaza ko inkuba zimaze kubatwara inshuti, abavandimwe n’ibintu n’amatungo.

Iki kibazo cy’inkuba mu turere tw’intara y’iburengerazuba usanga aritwo yibasira, bamwe mu bahatuye nabo bemeza ibi ariko ngo bazitirwa n’ubushobozi bucye bafite ngo babashe kugura imirindankuba.

Umwe yagize ati“ Urahenze  kandi n’ubushobozi buba ari buke nko k’umuturage, habaye ubuvugizi muri leta wenda bakatuvuganira hakabaho nko gufasha umuturage kugira ngo tubonye ibyabasha kuturinda izo nkuba.”

Undi yagize ati “Ni ukuvuga ngo hari umurindankuba wa 2500 hari n’indi bagiye bazana ushinga mu butaka uvanga n’amakara n’umunyu kamara imyaka ibiri ngo karashaje. Bazane imirindankuba ikomeye,  bagabanye ibiciro tuyigure turebe ko ikibazo k’impanuka y’inkuba cyagabanuka mu Karere ka  Rutsiro.”

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gukumira Ibiza muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA Alphonse HISHAMUNDA, asanga abafite ubushobozi bakwiye kugura imirindankuba naho abatabufite bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba.

Ati“Ku babishoboye tubashishikariza ko nabo bashyira ku nyubako zabo imirindankuba, ntabwo twavuga ngo irahenze cyane kubera ko ari ibikoresho bifite ubushobozi bwo kurinda ibyago, ufashe inzu ya miliyoni 50 ugashyiraho umurindankuba wa miliyoni 2 cyangwa 3 uzamara imyaka 10 ntabwo ari igihendo cyane.”

“Hari abadafite ubushobozi turabizi twese nta n’ubwo ari ngombwa ko buri muturage aho atuye agomba kugira umurindankuba ikigenzi ni ukwitwararika ya mabwiriza bakamenya ko bose igihe habaye ibibazo bagomba kujya mu nzu nyo ngamba nziza tubashishikariza , ariko abafite ubushobozi  byaba byiza ko barinda inyubako yabo, bakarinda amashanyarazi ayirimo n’ibikoresho bikoresha amashanyarazi ayirimo.”

  Iyi Minisiteri yemeza ko ahahurira abantu benshi cyane cyane mu bigo by’amashuri yahashyize imirindankuba muri utu turere twibasirwa n’inkuba ariko ngo bazakomeza gushishikariza abubaka inyubako gushyiraho n’imirindankuba.

Sitio Ndoli