Imirasire y’izuba iracyagurwa n’abifite

Hari bamwe mu baturage bagaragaza imbogamizi z’igiciro gihenze cy’imirasire y’izuba itanga amashanyarazi ku buryo bitorohera buri wese gukoresha iyi mirasire.

Narcise Musabirema, umwe mu bitabiye iyi nama mpuzamahanga yigaga ku cyo imirasire y’izuba yafasha abatuye Afurika ngo ibone amashanyarazi ikeneye, Kampani ahagarariye ikora ibikoresho byo mu buhinzi byifashisha imirasire y’izuba, haba mu kuhira no kumenya amakuru y’ubutaka.

Narcisse na mugenzi we Phiona ucuruza  imirasire ikoreshwa mu guteka, bagaragaza  ko ibiciro byayo bikiri hejuru.

Narcisseati “Biracyagoye kuko kubona ariya mashyiga birahenze, icyo dusaba ni uko badufasha ni ukugira ngo uru ruganda rube mu Rwanda, ibikoresho bibe mu Rwanda ku buryo buri mu nyarwanda wese, abasha kubibona ku giciro cyiza.”

Phiona ati “Ni ugukomeza gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo ibyo bintu bibashe kugera mu Rwanda kuburyo bworoshye, leta ikajyamo kubijyanye n’imisoro.”

Dr. Ajay Mathur, umuyobozi mukuru w’umuryango ugamije kongera ingufu zikomoka ku zuba ku Isi, avuga ko hakenewe imikoranire ya Guverinoma z’ibihugu ngo babashe kugeza ingufu z’izuba ku mugabane  wa Afurika.

Dr.Ajay aragira atiMuri Afurika ingufu zikomoka ku zuba ni zo zihendutse cyane iyo ugereranyije n’andi mashanyarazi, hakenewe imikoranire ya za Guverinoma z’ibihugu, abikorera n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo babashe kugeza ingufu z’izuba ku mugabane wa Afurika.’’

Umunyamabangasha wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng.Uwase Patricia, avuga ko u Rwanda ruzungukira muri iri huriro ry’ibihugu, kuko hazakomeza gukorwa ubushakashatsi kugirango ibiciro by’imirasire bigabanyuke.

Ati “Ikibazo kiriho kizwi ariko giterwa nyine n’ibiciro ku isoko ari nayo mpamvu umuryango nk’uyu ushyira imbaraga mu bushakashatsi. Uko bikorwa kenshi niko n’ibiciro birushaho kumenywa bityo bikaba bitanga amahirwe ko mu gihe gito ibiciro bishobora kugabanyuka.”

Mu Rwanda ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasiye y’izuba akoreshwa ku kigero cya 24%, biteganyijwe ko 2024, mu Rwanda  ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange 2030.

KWIGIRA Issa