Kigali: Ubuzima buhenze bw’umujyi, imbogamizi mu kwizigamira – Abaturage

Hari abatuye umujyi wa Kigali bavuga ko ikiguzi cy’ubuzima buhenze bw’umujyi budahura n’icyo binjiza ari yo nyirabayazana yo kugenda biguruntege mu kwizigama by’igihe kirekire.

Aba ni bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya flash.

Umwe yagize ati “Niba akoreye ibihumbi bibiri akeneye kuryamo ejo hari iihe atazakora, ubwo urumva ntabwo wakorera amafaranga ibihumbi bibirri uvuge ngo ugiye kwizigama.”

Undi ati “ Wakorera igihumbi muri Kigali ukizigama? No muri Kigali ntacyo cyakumarira, ubwose wakwishyura iki inzu?”

“Hano muri Kigali kwizigama biragoye, cyereka wenda ku muntu ukorera guhera ku bihumbi bitatu kuzamura.” Umuturage wo mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemera ko imisanzu yo kwizigamira by’umwihariko by’igihe kirekire bitarashinga imizi ukwo bikwiye mu batuye umujyi.

Aha umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho Madamu Nadine UMUTONI GATSINZI yasobanuraga impamvu uturere tw’umujyi ari two turi inyuma mu kwitabira kwizigamira mu Kigega ‘Ejo Heza’.

Yagize ati “Ubwitabire bwa porogaramu ya Ejo heza  ku mujyi wa Kigali turacyari hasi, ugereranyije n’ahandi mu Ntara. Ibi binaterwa wenda n’umwihariko w’umujyi ukuntu abawubamo bateye, nk’umujyi wa Kigali twanahawe intego ziri hejuru kubera bumvaga ubushobozi buhari, abantu bahsobora kubyitabira ariko bigahura n’izindi porogaramu zisanzwe zihari zijya gusa na Ejo heza . ni ahantu tubona tugifite urugendo.”

Impuguke mu bukungu Straton HABYARIMANa asa n’ushidikanya  ku mpamvu zitangwa n’umujyi wa Kigali zituma hagaragara ubwitabire buke bwo kwizigamira by’igihe kirekire mu Kigega Ejo Heza,  asanga ikibura ari ubukangurambaga buhagije bwo gushishikariza abantu kuzigama by’igihe kirekire, aha anagaragaza ko ubu bukangurambaga aribwo bukwiye gushyirwamo ingufu.

Ati “ Hari abandi bari basanzwe bafite amakonti yo kuzigama by’igihe kirekire yabo,hari abandi bashora imari mu mitungo itimukanwa  ariko ibyo kuzigama, bazigama ‘cash’nkeka ko haacyari urugendo rurerure rwo kugira ngo abantu babyigishwe, iyo ni imwe mu mpamvu ariko hari n’izindi mpamvu.”

Ubuyobozi bw’ikigega Ejo Heza cyashyizweho na guverinoma y’u Rwanda  ngo gifashe rubanda kwizigamira by’igihe kirekire nabwo bwemera ko abatuye umujyi wa Kigali batitabiriye uko bikwiye gutanga imisanzu yo kwiteganyiriza muri icyo Kigega.

Bwana Rutsinga Jacques ushinzwe ubukangurambaga muri Ejo Heza asanga imwe mu mpamvu yateye ubwo bwitabire buke harimo n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyashegeje bikomeye ubukungu bw’abanyakigali.  Icyakora ngo ubukangurambaga ahakiri intege nke mu bwitabire bwo bwaratangiye kandi buzakomeza.

 “Mu makoperative ero ni ikiciro cya mbere turimo gukorana nacyo kandi amenshi manini amaze kwitabira iyi gahunda icyo ni igice cya mbere , ikiciro cya kabirir rero ni igice cy’abakozi mu bigo byigenga ndetse  n’ibya Leta  abo ngabo nabo  ni ikindi kiciro twitaho  ntabwo tubonauko bagorwa . icyo dukeneye gusobanukirwa ni uko umuntu atazigama ibisigaye.” Rutsinga Jacques ushinzwe ubukangurambaga muri Ejo Heza.

Mu kwezi gutaha Ikigega cyo kwizigamira by’igihe kirekire Ejo Heza  kiraba kimaze imyaka  Ibiri gishyizweho, abagera ku bihumbi 680 kuri ubu barizigamira mu buryo buhoraho muri icyo kigega bakaba bamaze kwizigamira hafi miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ikigega Ejo heza yo kugeza mu  Kwakira uyu mwaka, igaragaza ko uturere nka Nyamasheke, Gakenke na Nyaruguru tuza mu myanya ya mbere mu kugira abaturage benshi batanga imisanzu yo kwizigamira muri icyo Kigega.

Tito DUSABIREMA