Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo naho Lt Gen Muganga aba Umugaba Mukuru w’Ingabo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z’umutekano, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu gihe Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Marizamunda asimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.

Ni mu gihe Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Yahise asimburwa by’agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu bandi bashyizweho, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Muri izi mpinduka kandi, Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, Special Force Command.

Urwego rushinzwe Igorora rwahise ruhabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda. Gen Murenzi yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.

Mu bahawe imyanya kandi harimo Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Uyu mwanya wahozemo Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu 2021.