Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batangiye ibikorwa byo gusura abaturage mu turere twose n’umujyi wa Kigali, hagamijwe kureba ibikorwa byerekerenye n’ubukerarugendo n’inganda nto n’iziciriritse zigire uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa hanze.
Izi ngendo ziteganyijwe mu mu Ntara zose, kuva ku wa 27 Gicurasi kugeza ku wa 03 Kamena 2023 no mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 10-11 Kamena 2023.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko Abadepite batangiye ibi bikorwa bifatanya n’abaturage mu muganda rusange, banabaganiriza ku kwita ku isuku.
Akomeza garagaza ko ari n’umwanya mwiza ku Badepite wo kwakira ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage, kugira ngo bizakorerwe ubuvugizi mu nzego bireba bityo bibonerwe ibisubizo.
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa n’imishinga byerekeranye n’ubukerarugendo n’ibyerekeranye n’inganda nto n’iziciriritse.
Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu iterambere.