MINEDUC iri kwiga uburyo amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu bigo by’amashuri

Raporo y’ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ku mpanuka zo mu muhanda, igaragaza ko abantu benshi bahitanwa nazo baba bari hagati y’imyaka 5 na 29. Aha ni ho Polisi y’u Rwanda ihera igaragaza ko amategeko yo mu muhanda agizwe isomo ryigwa mu mashuri bishobora kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

CP John Bosco Kabera, uvugira Polisi y’igihugu avuga ubusabe babugejeje ku bashinzwe uburezi mu Rwanda kandi ko byarushaho kurengera ubuzima bw’abanyamaguru igihe ikifuzo cyaba cyemejwe. 

Ati “Twabahaye igitekerezo kugira ngo barebe niba bishobora kuba byakorwa babikore, byaba ari byiza cyane kuko twaba tuzagira urubyiruko ruzi amategeko y’umuhanda uko ameze no kuwugendamo tukirinda impanuka za hato na hato.”

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye, nabo bashimangira ko babaye bigishijwe amategeko y’umuhanda byabafasha kwirinda impanuka, ariko ngo ni n’amahirwe yo gusoza bafite ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.

Aba biga mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Yozefu ry’i Nyamirambo.

Umwe yagize ati “Byadufasha cyane kuko nyine hari impanuka zikunda kubera mu mihanda zituruka ku mpanuro baba bataduhay, ariko ayo masomo ahari byagabanya izo mpanuka.”

Undi nawe ati “Bavugisha abashinzwe TVET cyangwa andi mashuri bakareba uko bakongeramo izo modules (amasomo) tukagira ibyo tumenya.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburezi nabo bagaragaza ko iyi gahunda hari icyo yafasha abana b’u Rwanda ndetse ngo n’ikifuzo cya Polisi y’u Rwanda cyabagezeho, gusa ngo ubu ikiri gukorwa ni ukunoza ishyirwa mu bikorwa ryacyo nk’uko bisobanurwa na Twagirayezu Gaspard, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Yagize ati “Ni inyungu ku bana igihe barangije kwiga cyangwa bari mu kazi, ni ibintu twese twemera. Ariko noneho kubikora (kubishyira mu bikorwa) kubihuza n’amasomo, ese kubihuza n’amasomo, ese biragenda bite, ese birakorwa bite, birakorwa ryari, ese birakorwa na nde, icyo ni cyo gikeneye ikiganiro kirambuye.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mpanuka 9,400 zabaye umwaka ushize wa 2022, abantu basaga 600 bahitanywe nazo,  na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

Ni mu gihe Raporo ya Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ya 2021, igaragaza ko usibye abatwara amagare batumye abantu basaga 189 bahasiga ubuzima, hakurikiraho abatwara moto kuko bo bahitanye abasaga 158 mu gihe kandi abanyamaguru bahasize ubuzima aribo benshi kuko ari 240 ahanini byatewe n’uburangare bwabo ku muhanda.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad