Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, mu Rwanda hose nta wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 nyuma yo kubagwa nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA).
RICA ivuga ko yafashe iki cyemezocy’uko amabagiro azajya atanga inyama z’inka, ihene, intama n’ingurube bimaze amasaha 24 muri firigo, mu rwego rwo guhashya indwara y’ubuganga yibasiye amatungo no kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa inyama zujuje ubuziranenge.
Umukozi Ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by’Ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure yabwiye igihe.com ko inyama zakonjeshejwe ari nziza ndetse ziryoha kurusha izatarakonjeshejwe.
Ati “Uretse kuba ari amabwiriza yo kubanza gukonjesha inyama amasaha 24 hari n’ibyiza byo kurya inyama zakonjeshejwe kuko mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara y’ubuganga, FAO yatanze umurongo ivuga ko iyo inyama zimaze amasaha 24 mu bukonje byica virusi itera iyo ndwara.”
Yongeyeho ko uretse kuba ubwo bukonje bwica iyo virusi bunongera ubwiza n’ubuziranenge bw’inyama n’uburyohe bwazo zikanoroha kuko zidakomeza guta amazi yazo ari na yo agize uburyohe bwazo.
Yakomeje amara impungenge abantu bakeka ko inyama zikonje zitaryoha anashimangira ko uzazirya atazongera kurya na rimwe inyama zishyushye.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.