Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwatesheje agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca, zari zarakatiye Micomyiza Jean Paul ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside, igifungo cya burundu.
Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, nibwo Inteko iburanisha yasomye iki cyemezo.
Ari ubushinjacyaha ndetse na Micomyiza Jean Paul alias Mico n’umwunganizi we ntibari bahari.
Micomyiza Jean Paul woherejwe n’igihugu cya Sweden n’umwunganizi we Me Mugema Vincent basabaga ko ibyemezo by’inkiko Gacaca byabanza guteshwa agaciro.
Urukiko Gacaca rwa Cyarwa-Sumo n’urwa Ngoma mu Karere ka Huye, zari zakatiye Micomyiza igifungo cya burundu.
Ni icyemezo cyafashwe mu mwaka 2008 na 2009.
Uregwa n’umwunganira bisunze ingingo z’amategeko basabaga urukiko kiubitesha agaciro.
Ubushinjacyaha nabwo bwasabaga ko urukiko rwatesha agaciro biriya byemezo by’inkiko Gacaca.
Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko, rwasanze biriya byemezo by’inkiko Gacaca bikwiye guteshwa agaciro, ruba ari nako rusomera iki cyemezo mu ruhame.
Muri 2022 nibwo Micomyiza Jean Paul alias Mico, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suwede aregwa icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Micomyiza yari umunyeshuri mu cyahose ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, akabayarigaga mu mwaka wa Kabiri.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze, yiciwemo abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niba nta gihindutse iburanisha rizakomeza tariki 28 Werurwe 2023.
Theogene Nshimiyimana