Abayisilamu basoje ukwezi kwa Ramadhan, bishimira guteranira hamwe nyuma y’imyaka 2 bazitirwa na Covid-19

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam baravuga ko bashimishijwe no kongera guterana, nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022,Abayislamu mu Rwanda no ku Isi bizihije Umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’r).

Mu bice bitandukanye by’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahazwi nk’ahatuye abafite imyemerere ya Islam, hari urujya n’uruza rw’abayoboke b’iri dini berekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho isengesho ryo gusoza iki gisibo ku rwegp rw’igihugu ryabereye.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko bashimishijwe no kongera guterana nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda.

Sheikh Maniriho Isamel yagize ati “Turashimira Imana bikomeye ku buryo twakoze iri sengesho nyuma y’imyaka ibiri kubera Covid-19. Ubutumwa nagenera aba-Islam ni ugukomeza bakitabira amasengesho, bagasangira n’abaturanyi bubahiriza n’ingamba za Covid -19.”

Mugenzi we ati “Twabyakiriye neza cyane cyane dushima gahunda yashyizweho yo kwirinda Covid-19, bikaba byatumye twongera kwizihiza uyu munsi twishimye. Abasilamu bakwiye gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo bafasha bagenzi babo batishoboye.”

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh  Hitimana  Salim mu butumwa yabageneye kuri uyu munsi, yabasabye kurangwa n’urukundo bafasha bagenzi babo.

Yagize ati “Tumaze igihe tudakora aya masengesho! Ni ugushimira Imana ko yongeye kuduha aka gahenge, abenshi twari tubikumbuye tunabinyotewe. Ni umwanya wo kumenya ko bagomba kwizihiza uyu munsi mu byishimo, ariko bubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, banarangwa n’ibikorwa y’urukundo no gufasha abatishoboye.”

Abakoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda nabo bifatanije n’abasilamu babibifuriza umunsi mukuru mwiza.

Uretse abaturage basanzwe na bimwe mu bigo by’itangazamakuru, na bamwe mu bayobozi batambukije ubu butumwa.

Kuri Twitter  abarimo Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse na bwana Bamporiki Edouard ni bamwe mu babimburiye abandi gutambutsa ubu butumwa.

Iyo hasojwe ukwezi kw’igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’r), abayisilamu batumira inshuti n’abavandimwe bagasangira ndetse abifite bakanategura ifunguro ryihariye rigomba guhabwa abakene, bakishimana na bo, kandi ibi ntibigarukira gusa mu bayoboke b’idini ya Islam ahubwo bigera no ku bandi bantu batari abayisilimu, ku buryo bizera ko babashije kugera ku bantu bose bashoboka bagafatanya kwizihiza igisibo baba bagejeje ku musozo.

AGAHOZO Amiella