Ubufaransa bugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana abakoze Jenoside bari muri iki gihugu

Ubufaransa bwijeje Abanyarwanda ko bugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana mu butabera abacyekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kubutaka bw’iki gihugu kuburyo buri mwaka hazajya haburanishwa abacyekwa babiri.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, mubiganiro byahuje Abadiplomate na Guverinoma y’u Rwanda.

Tariki ya 23 Ukuboza 2003, nibwo Loni yemeje ko  buri tariki ya 07 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu biganiro byo kuri uyu wa 11 Mata 2022,  byahuje Guvernimo y’u Rwanda n’abadipolamate bakorera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko abahakana bakapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga, ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda ndetse asaba ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana nabo.

Minisitiri Dr Bizimana ati “Guhakana ni imbogamizi ikomeye mu kwibuka Jenoside. Impuguke zose zigaragaza ko buri Jenoside ikurikirwa n’ibikorwa biyihakana, yaba Jenoside yakorewe abayahudi, yaba iyakorewe Abanyarumeniya, n’izindi. Kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nabyo ni icyo kibazo gihari, ni ngombwa rero ko dushyira hamwe mu guhangana n’iki kibazo dushyiraho amategeko imbere mubihugu byacu n’ubundi buryo bwose buhagarika ibikorwa byo guhakana Jenoside.”

Yunzemo agira ati “Uyu munsi Abanyarwanda baba mu mahanga bakoresha cyane urubuga rwa Youtube, mu guhembera amacakubiri ashingiye ku moko bagamije  guteza imvururu muri rubanda no guhakana Jenoside gusa. Bamwe bari mubihugu bimwe na bimwe barakoresha Youtube, nubwo bavuga mu Kinyarwanda ibihugu barimo batacyumva, ariko ibyo bavuga ni bibi cyane.”

U Rwanda kandi rwanasabye amahanga ubufatanye mu gukurikirana ubutabera abacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe mubihugu bitandukanye nk’uburyo bwo guha ubutabera Abayirokotse.

Aha niho Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfre, yijeje Abaturarwanda ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu kuburanisha abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa.

Ati “Nubwo mu gihe gishize nta kintu kinini Ubufaransa bwakoze kubijyanye n’ubutabera, ariko icyo mwamenya nuko ubu hari imanza za Jenoside zibaribwa muri mirongo itatu ziri mubushinjacyaha, ziza zikurikira izindi zaciwe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, nkurwa Muhayimana wakatiwe imyaka 14 y’igifungo, hakaza Byucyibaruta wari perefe wa Gikongoro watangiye kuburanishwa mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize. Mubigaragara buri mezi atandatu tuzajya tuburanisha urubanza. Nubwo bishobora kumvikana nk’ibidahagije ariko bifite icyo bisobanuye gikomeye.”

Ibi biganiro byahuje Guverinoma  y’u Rwanda n’Abadipolamate, Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko umuryango ahagarariye mu Rwanda wagaragaje intege nke mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Ambasaderi Ibrahim Gambari wari uhagarariye Nigeria mu Muryango w’Abibumbye, yasabye ko ingabo zari mu Rwanda zakongerwa ariko ntibyakorwa.

Inama ihuza Abadipolomate bakorera mu Rwanda iba buri mwaka, kugira ngo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barusheho gufatanya n’u Rwanda, gutekereza ku masomo bakura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hanarebwa ejo hazaza, hirindwa amakosa yakozwe agatera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Daniel Hakizimana