Huye: inzu z’abatishoboye zituwemo abazubatse batarahembwa

Abaturage bubatse inzu z’abatishoboye kuva mu kwezi kwa cyenda, baravuga ko bari guterwa ibihombo n’amafaranga badahembwa kandi barayakoreye.

Hepfo gato y’ibiro by’akagali ka Mwendo mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye, hari inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye zubakishije rukarakara, zisakaje amabati y’ubururu.Imwe muri izo nzu irakinze, n’uwo yubakiwe ayituyemo.

Abazubatse baravuga ko izi nzu bubatse mukwa Cyenda k’umwaka ushize wa 2018, kugeza ubu amafaranga bakoreye nti barayahembwa.

Nzaramba Innocent yagize ati “Twakoze dufitanye amasezerano n’akagali ko bazajya baduhemba mu byiciro, ariko nta kiciro na kimwe twahembwe kugeza ubwo twishyuza birinda kujya kuri SACCO, bigeraho batubwira ko urutonde rwakosamye.  Ejobundi dusubiye kuri SACCO batubwira ko nta mafaranga ahari kugeza ubu kuva mu kwezi kwa Nzeri 2018, nta n’igiceri cy’icumi turabona.”

Mugenzi we witwa Nsabimana Jonathan na we yunze mu rye ati “Ubundi twagombaga guhembwa mu byiciro bitatu, none inzu yarangije kubakwa tutarahembwa. Iyo tubabajije batubwira ko nta mafaranga ahari.”

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kudahembwa aya mafaranga, byabagize ho ingaruka.

Umwe yagize ati “Ubu tugeze mu gihe cya mitiweli; umuntu ntiyayibona kandi afite umuryango agomba kuyitangira kandi yarakoreye amafaranga.”

Ubuyobozi bw’akagali ka Mwendo ari nabwo bwagiranye amasezerano n’abubatse aya mazu, buvuga ko bufitanye amaserano n’abafundi babiri gusa, bityo bategereje ko akarere kabaha andi mafaranga kuko ayo bahawe bwa mbere yakoreshejwe.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’aka kagali, MurenziVenant yagize ati “abafundi dufitanye ikibazo n’abafundi babiri gusa. Twari dufite amafaranga tuyakoresha ibindi. Bigaragara ko ayo twari dufite yakoreshejwe, dutegereje kureba ko akarere kaduha andi nyuma tukabishyura.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro, Nshimiyimana Laurent yumvikanye nk’utunguwe kuba iki kibazo kigeze mw’itangazamakuru, avuga ko bitarenze iki cyumweru amafaranga yabo bazaba bayahawe

Ati “Abaturage barakabije! Twasezeranye ko amafaranga tuzayabaha kuri uyu wa gatandatu, bitihise bijya mu itangazamakuru? Byibura hataranagera ngo baze maze bavuge ko batayabonye.”

Hashize amezi icumi izi nzu zubatswe zuzuye, abazubatse kuva batangira nta mafaranga barishyurwa, baberewemo umwenda w’ibihumbi mirongo icyenda y’u Rwanda.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mwendo
Abatuge bavuga ko bahombejwe byinshi no kutishyurwa

Inkuru ya Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply