Urubanza ruregwamo Karasira rwasubitswe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha mu rubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable, ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, Saa mbili za mu gitondo nibwo bwana Uzaramba Karasira Aimable, yagejejwe ku rukiko mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa.

Uyu mugabo wahoze ari mwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaje yambaye imyambaro iranga abafunzwe mu Rwanda, ari mu mapingu ndetse afite agafuka gasanzwe kifashishwa mu guhaha, karimo ibyari kumufasha kuburana.

Saa mbili n’iminota 39, nibwo yari ahagaze imbere y’umucamanza wamusomeye ibyaha akurikiranweho, birimo ibyakozwe hakoreshejwe urubuga rwa YouTube yari yarafunguye mu biganiro yatambutsaga.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe mu ri Gicurasi 2020, binyuze mu biganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube, ndetse no mu byo yahaye abandi banyamakuru.

Igihe cyose Karasira yabajijwe kuri ibi byaha yarabihakanye, avuga ko mubyo yavuze harimo ibiri ukuri.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, Karasira Aimable amaze gusomerwa ibyaha aregwa, yahise abwira urukiko ko atashobora kuburana, kuko  afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’ubwa diabete.

Uzaramba yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo aho afungiye  muri gereza ya Mageragere.

Nyuma yo kumva ibyo Karasira Aimable yari amaze kuvuga, umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha, buvuga ko Karasira agomba kubanza kuvurwa kuko ari uburenganzira bwe, urubanza rukazakomeza nyuma.

Umucamanza yahise ategeka ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa tariki 07 Nyakanga, 2022.

Karasira yatawe muri yombi mu mwaka wa 2020.

Ubushinjacyaha bwareze Karasira icyaha cyo guhakana Jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri.

Ibi bikiyongeraho icyo kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

Uregwa yakunze kwanga kuburanira ku buryo bw’ikoranabuhanga igihe aribwo buryo bwari buhari, agaragaza ko ashaka ko azahangana n’ubushinjacyaha imbere y’urukiko.

Uzaramba Karasira Aimable kimwe n’abamwunganira, bakunze kubwira urukiko ko ubushinjacyaha bwareze umuntu udashobora kuburana, bashimangira ko arwaye mu mutwe.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad