Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko uturere tuza inyuma mu mihigo bishoboka ko abatuyobora badakurikirana, ngo bakore ibikwiriye gukorwa.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyarwanda mu isoza ry’umushyikirano ubaye ku nshuro ya 18.
Muri uyu mushyikirano kandi hatangarijwemo uko uturere twarushanyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022.
Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga kuko gafite amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko uturere dutandatu twarushanyijwe amanota atarenga abiri n’igice.
Ni mu gihe turindwi twa nyuma twagize amanota ari munsi y’impuzandengo y’amanota yose.
Uko uturere dukurikirana:
- Nyagatare: 81.64%
- Huye: 80.97%
- Rulindo:79.8%
- Nyaruguru: 79.5%
- Rwamagana: 79.5%
- Rusizi: 79.2%
- Ruhango: 79.1%
- Gatsibo: 79%
- Kamonyi: 79.02%
- Ngoma: 79%
- Karongi: 78.97%
- Muhanga: 78.90%
- Rubavu: 78.74%
- Kirehe: 78.68%
- Gisagara: 78.55%
- Nyabihu: 78.41%
- Kayonza: 78.15%
- Ngororero: 77.76%
- Nyanza: 77.66%
- Bugesera: 77.66%
- Nyamasheke: 76.6%
- Nyamagabe: 71%
- Gakenke: 73.9%
- Gicumbi: 70.8%
- Musanze: 67.65%
- Rutsiro: 66.27%
- Burera: 61.7%
Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu yavuze ko uko utu turere, dukurikirana haba hakwiye kuvanwamo isomo ryo gukora cyane.
Yavuze ko kuba uturere tuza inyuma bimwe mu bibitera ari ubuyobozi.
Yagize ati “Ikindi kibitera ni ubuyobozi nacyo mugisuzume. Ubwo ndabwira abayobozi b’utwo turere n’abandi bayobozi mwisuzume vuba na bwangu, kuko hashobora kuba hari kudakurikirana. Kudakurikirana ibikwiye kuba bikorwa.”
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko aya manota yaba menshi uyashyize ku rwego rw’ishuri, ariko ari make mu bijyanye n’imikorere.
Ati “N’iyo wagira 80%, twe nk’ubuyobozi dukwiye kwibaza ngo indi 20% yagiye he? Kuko iyo duhiga, duhiga twemeza ko tuzabigeraho 100%. Nta mpamvu rero yatuma tugira 80% tukishima, ahubwo dukwiye kwibaza ngo 20% twabuze, hari imbogamizi koko yatumye ibura, ifatika? Yaba idahari tukisubiraho tukinenga, kuko byaba byaratewe n’ubunebwe bw’abagombaga kubishyira mu bikorwa, kandi tuba twarumvikanye ko nta muhigo w’igice ubaho.”
Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n’amanota 79%, Intara y’Amajyepfo iza ku wa kabiri n’amanota 78%.
Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n’amanota 75%, naho Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma n’amaota 70%.
Yvette Umutesi