Imwe mu miryango itari iya Leta mu Rwanda yavuze ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage batazi amategeko abarengera, kuko bitera ubwinshi bw’ibibazo by’akarengane.
Isesengura ry’imiryango itari itari iya Leta ikora ku mategeko rigaragaza ko abaturage benshi mu Rwanda batazi amategeko arimo n’abarengera kandi ko ibi bigira ingaruka nyinshi zirimo n’ubwiyongere bw’akarengane rimwe bakorerwa n’abayobozi.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango CERULAR, uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko John MUDAKIKWA arabisobanura.
Agira ati “ Iyo umuturage azi amategeko arushaho kuyubahiriza ntagongane nayo bityo bikaba byamurinda kuba yajya mu manza. Icya kabiri iyo abaturage bazi amategeko mu by’ukuri barushaho kuba baharanira uburenganzira bwabo, kuko uburenganzira bw’ibanza bwinshi bushimangirwa n’amategeko, rero iyo umuturage atazi itegeko byanagorana ko yaharanira uburenganzira bwe. Ikindi ni uko bigabanya amakimbirane.”
Inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane zigaragaza ko akenshi hari ubwo umuturage ashobora kurengane kandi wasesengura neza ugasanga bifitanye isano no kuba atazi amategeko amurengera.
Umuvunyi mukru NIRERE Madeileine aratanga urugero agira ati “ Iyo utabizi rero, umuturage afite nk’urubanza yaburanye wenda ntiyishimire icyemezo cyafashwe n’urukiko ntanajurire, urumva hari uburenganzira aba atabonye kandi abufite. Ubundi niba umuntu akurikiranyweho ibyaha RIB iba ifite iminsi Itanu yo kumukurikirana, iyo atabizi iyo minsi ishobora kurenga ntabimenye.”
Nabajije bamwe mu baturage impamvu batazi amategeko abarengera maze babwira itangazamakuru ryacu ko biterwa n’uko amategeko atorwa ariko agahera mu nyandiko ntibayasobanurirwe.
Umwe aragira ati “Amategeko wenda ku rubyiruko impamvu batayasobanukiwe ni uko batabasha gukurikira amaradiyo cyangwa se batajya mu nama.”
Undi ati “Tuzi uburyo amategeko ategurwa na Leta, ese iyo amategko amaze gutorwa agera mubaturage gute? Ibyo ntibijya bikorwa neza ku buryo umuturage ntazi itegeko rimurengera mu gihe yahuye n’ikibazo runaka.”
Kuba abaturage bagaragaza ko amategeko atorwa agahera mu nyandiko ntibayasobanurirwe, kurundi ruhande hakaba n’ihame ry’abanyamategko ry’uko ntawe ukwiye kungorwa n’itegeko ngo yitwaze ko atarimenye, bisa n’ibyekerana ko hakenewe uburyo budasanzwe bwatuma abaturage bamenya amategeko by’umwiharko akora kubuzima bwabo.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko hari ingufu zikenewe mu gusobanurira abaturage amategeko, kandi integko ishingametegko mbere yo kandi ikirenze kuri ibyo inteko ishingamategeko mbere yo gutora itegeko ikabanza kwegera abaturage bakagira icyo barivugaho kuburyo rizajya gutorwa hari icyo bariziho.
Umuvunyi Mukuru Madeleine NIRERE arakomeza ati “ Icya mbere burya amategeko aba afite uburyo akozemo umuturage wese atapfa kumva, niyo mpamvu hakorwa udutabo duto dusobanura amategeko, mbese mu mvugo yoroshye amenyereye. Nanone ubona ko amategeko ari menshi, mu kuyamugezaho ubona ko amategeko yafashe ku buzima bwa buri munsi, buriya ni byiza ko habaho umwanya wo kwigisha itegeko runaka, abaturage bakabazho n’ibibazo.”
Kugeza ubu ubushakashatsi buheruhe bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko abanyarwanda 4% gusa aribo basobanukiwe amategeko.
Daniel HAKIZIMANA