Urubanza rwa Paul Rusesabagina rurasubitswe

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Paul RUSESABAGINA, Callixte NSABIMANA wiyita Sankara n’abandi 19 kubera ko hari ababuranyi bari mu rukiko badafite ababunganira.

Abo ni Paul RUSESABAGINA usanzwe yunganirwa n’abanyamategeko 2, aribo Me Gatera Gashabana umaze kabiri atagaragara mu rubanza na Me Rudakemwa Felix wabuze mu iburanisha nyuma yo kubyumvikanaho nu mukiriya we ko bazongera kuburana ari uko inzitizi bagaragarije urukiko  zivuyeho.

Gusa Me Gashabana we yari aherutse kubwira urukiko ko afite urundi rubanza I I Rusha muri Tanzaniaa.

Abandi bagaragaye mu rukiko batunganiwe ni Théogène HAKIZIMANA na bagenzi be Babiri bunganirwa na Me Shariff  Youssuf  Mugabo  utageze mu rukiko kandi abo yunganira ngo ntibabwiwe impamvu.

Urukiko rwabajije Paul RUSESABAGINA niba ntacyo abangamiweho urubanza rukomeje atunganiwe nawe ati urubanza rwanjye ruracyari rurerure.

Nababwiye ko uyu munsi twaje tutiteguye kuburana gusa yemeye ko aramutse atabajijwe ikintu na kimwe n’urukiko ku bwiregure bw’abandi ntacyo yaba abangamiweho.

Ubushinjacyaha bwumvikanye mu rukiko noneho busabira abo burega isubika ry’urubanza

Bwavuze ko bitewe n’uburyo bwasabye ko dosiye ihuzwa kandi hakaba hari ibyaha bihuriweho, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza ko urubanza rusubikwa.

Ubushinjacyaha ariko bwasabye urukiko guhana Me Rudakemwa wunganira Paul Rusesabagina wabuze mu rukiko, icyakora busaba ko  amakosa ye uregwa atayazira ariko  bwafashe imyitwarire ya me Rudekemwa nk’idakwiye umuntu nkawe w’umunyamwuga ko agamije gutinza urubanza nkana.

Icyakora Callixte NSABIMANA wiyita Sankara n’umwunganira bo ntibavugaga rumwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha kuko bo bifuzaga ko urubanza rukomeza.

Ibura ry’abunganira bamwe mu baburanyi Sankara yabifashe nko gutinza urubanza  Ati “Mu gihe umuntu afite umugambi uhishe wo gutinza urubanza kandi akabikora buri gihe, biba bikwiye gufatwaho icyemezo gifatika.”

Yunzemo  ati “Ni Tactic zo gutinza urubanza.”

Ni ibintu byanashimangiwe n’umwunganira Me Nkundabarashi wasabye ko hajyaho  uburyo bwo kugena uko urubanza ruzagenda, ku buryo ibibazo byo kurutinza bya hato na hato byarangira burundu.

Ariko urukiko rukamwibutsa ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kuburana bunganiwe.

Nyuma yo kwiherera iminota iri hagati  ya 10 na 15 abacamanza  batangaje ko nyuma yo kumva ko Paul RUSESABAGINA atunganiwe n’ubusabe  bw’Ubushinjacyaha ko mu nyungu z’ubutabera rwasubikwa, rwanzuye ko n’ubundi rusubikwa mu rwego rwo  rwo kubahiriza  uburenganzira bw’ababuranyi batunganiwe.

Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa tariki 12 Werurwe 2021 I saa mbiri n’igice z’igitondo.

Urukiko rwanategetse ko abunganizi mu mategeko batabonetse mu rukiko bagomba kuba bahari.

Tito DUSABIREMA