Mexique ishobora kuba igihugu cya 3 ku Isi cyemeje ikoreshwa ry’urumogi mu kwishimisha

Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishingamategeko ya Mexique watoye wemeza umushinga w’itegeko ryo gukoresha urumogi mu bikorwa byo kwishimisha, Ibi byahita bihindura iki gihugu rimwe mu masoko manini y’urumogi ku Isi.

Uwo mushinga w’itegeko ubu urajya gutorwa muri Sena, mu gihe ishyaka rya Perezida Andrés Manuel López Obrador ryizeye ko naho uzemezwa.

Iki gihugu cyashegeshwe n’intambara zo kurwanya amatsinda manini y’abacuruza ibiyobyabwenge, yicirwamo abantu ibihumbi buri mwaka.

Abadepite 316 batoye bashyigikira uwo mushinga w’itegeko mu gihe 129 bawanze.

Mu mwaka ushize, uyu mushinga w’itegeko wateje impaka hagati y’imitwe yombi y’inteko.

Iryo tegeko niryemezwa, rizemerera abakenera urumogi kurugendana kugeza kuri Garama 28 zarwo no guhinga ibiti bitarenze umunani mu rugo. Ubusanzwe, ntibyemewe kugendana hejuru ya Garama 5.

Iri tegeko kandi rizatanga impushya ku buhinzi, ubwikorezi, ubushakashatsi no kuvana cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Perezida López Obrador yavuze ko iri tegeko ryafasha kurwanya amatsinda akomeye acuruza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Umwe mu badepite bo mu ishyaka rya perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iri tegeko ryafasha kubona amahoro.

Gusa abatarishyigikiye bavuga ko rizatuma urumogi rugera ku bana.

Iri tegeko niryemezwa, Mexico izaba igihugu cya gatatu ku isi, nyuma ya Uruguay na Canada, cyemeje ikoreshwa ry’urumogi mu gihugu hose ku mpamvu zo kwimishisha.

Kompanyi zihinga zikanatunganya urumogi zo muri Canada na California biravugwa ko ziteguye guhita zishora kuri iri soko rishya kandi rigari rishobora gufungurwa n’iryo tegeko.