Kenya: Ubukene mfite ntibwatuma niyamamaza kuba Perezida -Waiguru

Guverneri w’Intara ya Kirinyaga madame Anne Waiguru yavuze ko ataziyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora ari mu mwaka utaha kubera ubukene afite.

The Citizen TV itangaza ko uyu mutegetsi yavuze ko kujya mu matora no kwiyamamaza bimusaba nibura miliyaridi 5 z’amashilingi ya Kenya, aya kandi ngo ni akavagari ntiyayabona.

Madame Waiguru yavuze ko kwiyamamaza ku mwanya wa perezida bisaba umwanya kandi ubu nta mwanya uhari, ikiyongereyeho ngo ntashaka kwiyerurutsa nk’abiyamamaza babeshya ko bashaka umwanya wa perezida, nyamara barekereje kugirwa ba visi perezida cyangwa se kugororerwa gutegeka umujyi wa Nairobi.

Icyakora madame Waiguru muri iki gihe ntarebana neza n’umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bwana Karanja Kibicho, ashinja kumuheza mu gikorwa cyo gutegura umunsi w’intwari uzizihizwa kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Ukwakira 2021.

Guverneri Waiguru avuga ko atazi n’abatumiwe muri ibi birori bizabera mu ntara ategeka.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko uku kutumvikana kw’aba bategetsi kwazinduye perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukwakira 2021, akajya guhura nabo, ngo ababwire ko ihangana ryabo ryazagira ingaruka ku mitegurire y’uyu munsi.

Uyu mutegetsi Karanja Kibicho yavuze ko Guverineri yakabije kuko bakoze urubuga rwa WhatsApp bahuriraho, kuba avuga ko ahezwa ari ukwigiza nkana.